Ibi byari bishingiye ku rubanza Uyisenga Théogène alias Rasta yarezwemo n’ubushinjacyaha icyaha cyo guhinga urumogi.
Mu nkiko zibanza yaburanye yemera icyaha cyo guhinga ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, aho yafatanywe ibiti biri biteye mu murima we w’imboga akavuga ko nubwo yabibagariye ariko byimejeje.
Urukiko Rwisumbuye rwamuhamije icyaha cyo guhinga ibiyobyabwenge rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 20, iki gihano kinemezwa n’Urukiko Rukuru yari yajuririye.
Uyisenga yajuriye bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire avuga ko atarakwiye guhanwa nk’uwahinze ibiyobyabwenge kandi ibiti bibiri yafatanwe atariwe wabiteye.
Icyakora yagaragaje ko icyo yakoze ari ukubibagarira, akajya anabinywaho, agasaba ko igikorwa cyo kubagarira urumogi rwimejeje kitafatwa nko kuruhinga.
Urukiko rushingiye ku nyandiko z’abahanga rwasanze igikorwa cyo kubagara kiba kigamije gufata neza igihingwa bityo ko kubagarira urumogi bigize igikorwa cyo kuruhinga.
Nubwo bimeze bityo ariko Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko iyo nta bimenyetso bigaragaza ko uregwa wafatanywe ingano nto y’ibiyobyabwenge yahinze, yari agamije kubikwirakwiza no kubigurisha, afatwa nk’uwari ugamije kubyikoreshereza (simple drug possession) aho kubicuruza no kubikwirakwiza. Icyo gihe ahabwa ibihano bito.
Urukiko rwagaragaje ko umubare w’ibiti bibiri gusa byabagarirwaga na Uyisenga ari muto ku buryo utatuma hemezwa ko yari agamije gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibyo biti cyangwa urumogi asaruye.
Ibyo byatumye rwemeza ko agomba guhanwa nk’uwafatanywe ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri gusa aho kuba igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya 20.000.000 Frw yari yarahanishijwe ku rwego rubanza.
Itegeko riteganya ko abahinga, abacuruza ibiyobyabwenge bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 15.000.000 Frw ariko atarenze 20.000.000 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye mu gihe ibihambaye igihano kiba igifungo cya burundu.


Ibitekerezo 0