Ubwo Hiba Abouk yifuzaga gatanya na Achraf Hakim byemewe n’amategeko yifuje ko babanza kugabana imitungo bari bafitanye harimo n’amafaranga bari batunze.

Ubusanzwe mu manza za gatanya, iyo urukiko rwemeje ko umugabo atandukana n’umugore, icungwa ry’umutungo rigenwa bigendanye n’uburyo bwo kuwucunga bemeranyijweho bashyingirwa.

Hari aho usanga buri wese ajyana imitungo imwanditseho kuko basezeranye ivanguramutungo risesuye, hari abagabana ibyo bahahanye cyangwa se kugabana bugenge imitungo yabo yose.

Kuri Hiba Abouk na we yagannye inkiko yifuzaga guhabwa 50% y’imitungo y’umugabo we gusa yaje gutungurwa no kubwirwa ko Achraf Hakim nta mutungo afite mu nyandiko ndetse na konti ye muri banki nta mafaranga agiraho.

Birumvikana ko bitunguranye kumva umuntu uhembwa neza nk’uyu myugariro w’imyaka 24 uhembwa miliyoni $1,2 buri kwezi muri Paris Saint-Germain nta mutungo afite kuko uwe wose ubaruye kuri nyina Saida Mouh ndetse n’amafaranga ye ni we uyabika.

Hatitawe ku buryo bw’icungamutungo aba bombi basezeranye, ubundi mu buryo bw’amategeko iyo nta mutungo ukwanditseho biba bivuze ko nta kintu cyafatirwa gihari.

Ibi ariko ntibyagarukira aha mu gihe byagaragara ko aba bombi basezeranye ivangamutungo rusange cyangwa se muhahano.

Nkwibutse ko babaye barasezeranye ivangamutungo rusange, bagomba kugabana bugenge imitungo yabo yose, baba barasezeranye ivangamutungo muhahano bakagabana ibyo baguze cyangwa bagezeho nyuma yo kubana.

Ashobora kuregwa gukoresha nabi umutungo w’urugo

Biramutse bigaragaye ko Achraf Hakim na Hiba Abouk basezeranye ivangamutungo rusange, uyu mukinnyi ashobora gukurikiranwaho kunyereza umutungo w’urugo ndetse ukagaruzwa.

Birasaba ko umugore Hiba Abouk yitabaza abanyamategeko b’abahanga ngo abone ku mitungo ya Achraf Hakim.

Ni urubanza rusaba kwitonderwa no gushakirwa ibimenyetso byimbitse bigaragaza uko uyu musore akoresha amafaranga ye ndetse n’uko ayahererekanya na nyina.

Nta yindi turufu uyu mugore yakoresha ngo abone ku mitungo ya Hakim uretse gusa kugaragaza ko anyereza umutungo w’urugo.

Hifashishijwe ibimenyetso bifatika, mu rukiko byagaragazwa uburyo imitungo yanditse kuri nyina wa Achraf Hakim ari iy’umuhungu we bigendanye n’amafaranga yinjiza buri kwezi, ibyo akoreshwa n’uburyo konti zaba bombi zihererekanya amafaranga.

Bivugwa ko umushahara we wose nibura 80% uhita ushyirwa kuri konti ya nyina.

Kimwe mu bishobora kugaragazwa nk’ibimenyetso mu rukiko ni uburyo uyu musore ibintu byose akoresha yaba imodoka, inzu, imikufi, isaha, imyambaro bigurwa na nyina.

Iki ni igisobanuro cyiza cy’uko umutungo uyu mubyeyi afite ari uw’uwo musore.

Icyo urukiko rwahita rukora mu gihe byagaragazwa ko uyu mutungo uyu mubyeyi atunze ari uw’umuhungu we ni ukuwugaruza ku itegeko ukaba uw’urugo, hanyuma bombi bakawugiraho uruhare rungana.

Mu iperereza ni bwo byazagaragazwa impamvu yo guhisha umutungo, uburiganya ndetse no kuwandika ku bandi bantu.

Mu gihe byaba ngombwa, uyu mubyeyi na we yatumizwa akabazwa ku nkomoko y’umutungo we bigendanye n’imikorere ye n’ibyo yinjiza bityo umutungo w’urugo ukamwamburwa ugasubizwa ba nyirawo.

Birumvikana niba aba bombi babaye barasezeranye ivangamutungo rusange cyangwa muhahano uyu mugore yazaviramo aho kuko hari ingingo zamurengera zirebana no kuba umugabo we yaranyereje umutungo w’urugo.

Nko mu Rwanda itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigaragaza ko umuntu wese utanga, ugurisha, ugwatiriza cyangwa ukoresha umutungo w’urugo ariganyije uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu.

Ubusanzwe mu Bufaransa itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ingingo ya 311, agace ka mbere rigaragaza ko ubujura bw’ibintu by’undi buhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amayero 45000.

Agace kayo ka 12 kavuga ko nta bujura bukwiye kubaho hagati y’abashakanye ubwabo nubwo itagaragaza igihano cyihariye bashobora guhabwa mu gihe byabayeho gusa yerekana ko iyo habayeho gutotezwa, guhoza ku nkenke n’ibindi uwabikoze agomba kubiryozwa.

Achraf Hakim ashobora gukurikiranwa gukoresha nabi umutungo w'urugo
Achraf Hakim ashobora gukurikiranwa gukoresha nabi umutungo w'urugo
Achraf Hakimi n'umugore we Hiba Abouk bari mu nkiko mu nzira ziganisha kuri gatanya ya burundu, ariko umugore yatunguwe no gusanga nta mutungo umwanditseho
Achraf Hakimi n'umugore we Hiba Abouk bari mu nkiko mu nzira ziganisha kuri gatanya ya burundu, ariko umugore yatunguwe no gusanga nta mutungo umwanditseho