00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamaze kwishyura! Ibikubiye mu masezerano y’ubwumvikane Shema Fabrice yagiranye n’Ubushinjacyaha

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 September 2026 saa 07:57
Yasuwe :

Umushoramari akaba na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice Ngoga, yamaze kwishyura sheki zitazigamiye z’Amadolari ibihumbi 600 akurikiranyweho, nyuma yo kugirana n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane aho yemeye ibyaha bibiri akurikiranyweho ari byo gutanga sheki zitazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni amasezerano yakozwe hashingiwe ku ngingo ya 26 y’Itegeko Nº027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imanza z’inshinjabyaha no ku mabwiriza y’Umushinjacyaha Mukuru Nº 6/2022 yo ku wa 19 Nyakanga 2022 yerekeye ikoreshwa ry’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha cyane cyane mu ngingo ya gatanu n’iya cyenda.

Shema Fabrice Ngoga yemeye ibyaha aregwa nyuma y’uko tariki ya 15 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha n’uregwa bagiranye ubwumvikane.

Muri ayo masezerano, Shema Fabrice yemeye icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, giteganywa n’ingingo ya 126 y’Itegeko Nº060/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa.

Yemeye kandi icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Byagenze gute ngo Shema akurikiranwe?

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ikibazo cyaturutse ku mikoranire y’ubucuruzi yahuje ikigo cya ABZL International General Trading LLC cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, gihagarariwe na Jesse Harry Ndambala, na Africa Medical Supplier ihagarariwe na Shema Fabrice Ngoga.

Ni amasezerano yari ajyanye no kugura ibikoresho by’ubuvuzi yashyizweho umukino ku wa 23 Mutarama 2024, afite agaciro k’Amayero 1.092736.

Tariki ya 3 Ukwakira 2025, ABZL International General Trading LLC, binyuze kuri Me Gahizi Safari, yareze Africa Medical Supplier na Shema Fabrice Ngoga ko yabahaye sheki ebyiri zitazigamiwe ndetse akihesha umutungo wabo hakoreshejwe uburiganya.

Gusa nyuma Shema Fabrice yakomeje kugenda abasiragiza yanga kubishyura ndetse bakamwandikira bamwibutsa na we akabasubiza kuri email abizeza kubishyura, kugeza ubwo yabahaye sheki ebyiri zitazigamiwe muri I&M.

Shema yatanze sheki iriho Amadolari ibihumbi 400 n’indi iriho Amadolari ibihumbi 200, bakavuga ko yazanditse nabi agamije ko banki itazabishyura.

Iperereza mu gihe ryatangiraga, uregwa ari we Shema Ngoga Fabrice ntabwo yeremeraga ibyaha akurikiranyweho, ariko ubu yemera ko ubwo yatangaga sheki nta mafaranga yari kuri konti, yitegura kuyashyiraho akoresheje konti afite mu zindi banki, ariko izo sheki zateshejwe agaciro na banki igihe cyo kuzitwara muri banki kitaragera kandi ko ubu ikibazo yamaze kugikemura, kompanyi yishyuwe.

Shema n’Ubushinjacyaha bumvikanye iki?

Mu masezerano y’ubwumvikane, Ubushinjacyaha bwemeye ko mu gihe cyo kuregera Urukiko, buzamuregera gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubushinjacyaha bwemeye kuzamusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 3 Frw.

Uwakorewe icyaha ari we ABZL International General Trading LLC, ntiyitabiriye mu ikorwa ry’aya masezerano kuko ikibazo cyayo kerekeranye n’ubwishyu cyakemutse, yarishyuwe.

Impande zombi zumvikanye ko aya masezerano areba gusa kandi akagira ingaruka ku ikurikiranacyaha n’ibyaha byavuzwe haruguru.

Nta ngaruka aya masezerano afite ku burenganzira bw’abantu bashobora gutanga ibirego mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Nta ngaruka kandi aya masezerano afite ku bindi byemezo byafatwa n’izindi nzego.

Impande zombi zemeye ko mu gihe aya masezerano atazemerwa n’Urukiko, nta gaciro azagira. Ikurikiranacyaha rizakomeza nk’aho aya masezerano atigeze abaho.

Ubushinjacyaha bwemeye ko amakuru ukekwaho icyaha yatanze mu gihe cy’ubwumvikane burebana no kwemera icyaha adashobora kuzakoreshwa ku bw’indi mpamvu iyo ari yo yose uretse irebana n’aya masezerano.

Ni mu gihe kandi impande zombi zemeranyijwe ko igihe cyose aya masezerano ataremezwa n’Urukiko, buri ruhande rufite uburenganzira bwo kuyasesa bigakorwa mu nyandiko kandi impamvu y’iryo seswa igasobanurirwa urundi ruhande muri iyo nyandiko.

Amasezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono ku wa 21 Nzeri 2026 na Shema Fabrice Ngoga, abunganizi be barimo Me Rutagengwa Jean Damascène, Me Sangano Yves na Me Niyomugabo Christophe, ndetse n’Umushinjacyaha Tuyisenge Vestine.

Harakurikiraho iki?

Shema Fabrice azasubira mu Rukiko ku wa 23 Nzeri 2026 nyuma y’uko abunganizi be ku wa 17 Nzeri 2026, bari bamenyesheje Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko batiteguye kuburana ku bujurire bw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kubera amasezerano bagiranye n’Ubushinjacyaha bukaba butarayaregera.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yamaze kwishyura abamureze gutanga sheki zitazigamiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages