00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatawe muri yombi azira kugaragara mu mujyi afite ishoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 May 2026 saa 03:50
Yasuwe :

Mu Mujyi wa Antwerp uherereye mu majyaruguru y’u Bubiligi, abantu bakangaranye abandi biruka bakiza amagara yabo nyuma yo kubona umugabo wari uri kugenda mu muhanda afite ishoka ayibangura hirya no hino, mu buryo buteye ubwoba.

Uyu mugabo yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bubiligi ku wa 28 Gicurasi 2026, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ko muri aka gace hari umugabo uteye ubwoba wagendanaga ishoka mu muhanda rwagati nta cyo yikanga.

Mbere y’uko abapolisi batabara abaturage, babonye ko ateje ibibazo baramufashe ndetse bamutura hasi baza kumenya ko yari yanasinze.

Nyuma polisi yo mu Mujyi wa Antwerp yamutaye muri yombi. Ntiharamenyekana impamvu yari ari kugendana ishoka mu muhanda anagaragaza imyitwarire iteye inkeke.

Ku bw’amahirwe uyu mugabo nta muntu yakomerekeje. Amashusho yabanje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri TikTok nyuma aza kuvanwaho.

Umugabo yatawe muri yombi azira kugaragara mu mujyi afite ishoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages