Kuva mu mwaka w’1987 inama y’Umuryango w’Abibumbye yafashe icyemezo cyo kurwanya ibyorezo bishamikiye ku biyobyabwenge n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge.
Kuki umuryango w’abibumbye washyizeho uyu munsi ?
Nk’uko bitangazwa n’urubuga journee-mondiale.com iki cyemezo Umuryango w’Abibumbye wagifashe nyuma yo kubona ingaruka nyinshi zishamikiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge zirimo guhinduka ku buryo bw’umubiri ndetse n’imitekerereze n’imiterere y’ababikoresha.
Ibiyobyabwenge kandi byagaragaye nk’ibibangamira ibindi bihingwa. Aha mu duce duhingwamo ibiyobyabwenge bikunze gusimbura ibihingwa bibyara ibiribwa kubera ifaranga bibyara.
Hari ingaruka kandi bigira ku bukungu kubera ko icuruzwa ryabyo ritemewe n’amategeko ndetse bitera ikibazo mu bwikorezi kubera bigenda mu bwihisho kubera bitemewe n’amategeko.
Ibiyobyabwenge bifatwa nk’iki?
Mbere izina ibiyobyabwenge ryumvikanishaga itabi cyangwa ibinyobwa birimo arukoro(Alcohol). Ubu ibiyobyabwenge bifatwa nk’ikintu cyose gishobora kugira ingaruka ku mitekerereze n’imigirire ya muntu usanzwe.
Ingaruka z’ibiyobyabwenge k’ubikoresha
Ingaruka z’ibiyobyabwenge zigaragara cyane mu guhindura imitekerereze y’ababikoresha, imyifatire ndetse n’imico, kurema akanyabugabo mu buzima bw’uwabifashe ntagire icyo atinya ibi bikaba byashyira mu byago ubuzima bw’ubikoresha ndetse n’ubwa bagenzi be.
Ibiyobyabwenge bigira nanone ingaruka ku bwonko zirimo gutinza imitekerereze, gufata imyanzuro ihubutse. Umuntu unyoye bwa mbere ku biyobyabwenge ashobora no gukuramo urupfu.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Walden, bugaragaza ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu rubyiruko aho bamwe babifata kubera amatsiko ngo bumve uko ubifashe amera, gushakiramo ubwigenge, kumva gushaka kwinjira mu itsinda ndetse no kwigana urungano rubikoresha.
Afurika y’u Burengerazuba yakunze kuvugwa nk’inzira inyuramo ibiyobyabwenge byinshi. Ndetse abantu bahatuye bakunze kubyubakiraho ubukungu bwabo.
Mu Rwanda ibiyobyabwenge biracyahagaragara. Ibikunze kuhaboneka cyane ni urumogi.
Mu nkuru zatambutse ku rubuga rwa IGIHE.com mu cyumweru gishize polisi yafashe urumogi ndetse na bamwe mu barucuruza barafungwa, mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 23 nabwo polisi yafashe abahishe urumogi mu modoka itwaye ibitoki mu karere ka Kirehe.l



















TANGA IGITEKEREZO