00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

72.28 % bahamya ko serivisi bahabwa ku mavuriro n’ibitaro mu Rwanda ari ntakigenda

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 11 July 2012 saa 10:15
Yasuwe :

Mu bantu batoye abagera kuri 72.28 % bagaragajeko serivisi bahabwa kuri aya mavuriro n’ibitaro ari ntakigenda. Ibi babigaragaje ubwo batoraga ku ruguga IGIHE.com uko babona serivisi bahabwa mu mavuriro no mu bitaro mu Rwanda.
Mu bantu 15,874 batoye, 4.11 % bahamije ko serivisi bahabwa ari nziza cyane, 23.61 % bavuga ko baboba bigenda bitera imbere naho 72.28 % bavuga ko ntakigenda.
Serivisi mbi kwa muganga zakunze kuvugwa, dore ko na Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien (…)

Mu bantu batoye abagera kuri 72.28 % bagaragajeko serivisi bahabwa kuri aya mavuriro n’ibitaro ari ntakigenda. Ibi babigaragaje ubwo batoraga ku ruguga IGIHE.com uko babona serivisi bahabwa mu mavuriro no mu bitaro mu Rwanda.

Mu bantu 15,874 batoye, 4.11 % bahamije ko serivisi bahabwa ari nziza cyane, 23.61 % bavuga ko baboba bigenda bitera imbere naho 72.28 % bavuga ko ntakigenda.

Serivisi mbi kwa muganga zakunze kuvugwa, dore ko na Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yizege kuvuga ati: ”Nagiye kwa muganga mu minsi ishize, muganga atangira kwiyitabira telefoni aho kunyakira. Ese niba yarankoreye ibyo, ibaze ibiba ku bandi baturage cyangwa abadafite ubushobozi? Uyu ni umuco mubi wakagombye guhita uhagaragara”.

Mu nama yahuje Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, abayobozi b’ibitaro byose mu gihugu n’ibigo nderabuzima, mu mezi ashize bafashwe icyemezo cy’uko nta muganga wagombye gukoresha telefoni arimo kuvura.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes, we ntahwema gusa ko abaganga ko bagombye kujya bita ku barwayi, ndetse bakitondera ibyo bababwira.

Abakora umwuga w’ubuvuzi nabo bemeza ko gutanga serivisi neza ari umuti w’ibanze ku murwayi, kandi bigirira akamaro impande nyinshi n’ikigo gitanga iyo serivisi kirimo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages