00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri mwaka handura abantu 3200, ikica 2600: Ishusho ya Sida mu Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 March 2025 saa 07:19
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

RBC igaragaza ko urubyiruko ruri mu bari kuyandura cyane byagera mu bagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina n’abakora uburaya igasya itanzitse.

Sida yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983 itangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 ari bwo yanduwe n’abantu benshi.

Kuri ubu iki icyorezo ntikirabonerwa umuti cyangwa urukingo, uretse imiti igabanya ubukana.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kwirinda Virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Ikuzo Basile, avuga ko kuri ubu mu Rwanda habarurwa abantu ibihumbi 230 bafite Virusi itera Sida, mu gihe abayandura ari 3200 buri mwaka.

Yakomeje agira ati ‘‘Iyo turebye abahitanwa na yo turagereranya tugasanga abantu 2600 ari bo bahitanwa na Virusi itera Sida buri mwaka. Iyo turebye mu baturage bari hagati y’imyaka 15 na 49 mu Rwanda tubona ko 2,7% bafite Virusi itera Sida.’’

Dr. Ikuzo yakomeje avuga ko iyo barebye abana bari hagati y’imyaka 0 kugera kuri 14 bafite Virusi itera Sida, 80% muri bo ni bo bafata miti.

Abaryamana bahuje ibitsina n’abakora uburaya barugarijwe

Ibyiciro by’abakora uburaya n’abaryamana n’abo bahuje ibitsina ni bimwe mu bikigaragaramo abandura benshi, aho RBC ivuga ko iri gushyira imbaraga muri ibi byiciro kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze nyuma yo kubona ko ababibarizwamo bugarijwe.

Dr. Ikuzo yavuze ko 35% by’abakora uburaya bafite Virusi itera Sida, mu gihe abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina 5,8% ari bo bayifite. 43% by’abo baryamana bahuje ibitsina, ni bo bazi uko bahagaze.

Ati ‘‘Ubwo urumva iyo ugereranyije n’umubare wabo wose usanga bakiri hejuru cyane, ni yo mpamvu mu byo dukora tubibandaho cyane. Ibindi twagezeho byo kwishimira, ni uko ubu abagore bafite Virusi itera Sida bashobora kubyara umwana akarinda agira imyaka ibiri atari yandura, ubu 99% bagira imyaka ibiri bataranduye.’’

Urubyiruko ruri kwandura ku bwinshi

Dr. Ikuzo yavuze ko kuri ubu basigaye bafata ibipimo ku bantu batandukanye ariko mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, ni ho hakigaragara abantu benshi bandura Virusi itera Sida.

Yavuze ko hashize imyaka myinshi ibi bice biza imbere mu kugaragaramo abandura benshi. Mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali kandi ni ho hagaragara ubwandu bushya bwinshi ugereranyije n’ibindi bice by’igihugu.

Ati ‘‘Kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 29 usanga rwa rubyiruko ari rwo rwandura cyane, umubare munini ni abakobwa. Iyo tugeze mu bantu bakuru abagabo bahita batangira kuba benshi bafite Virusi itera Sida kurusha abagore, ibyo biba bivuze ko abagabo ari bo banduza ba bakobwa bato.’’
Abakobwa bari hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 24 bagiye bapimwa bagasanganwa Virusi itera Sida, abenshi bagiye banasanganwa izindi ndwara.

Nko mu Ntara y’Iburasirazuba 1,7% basanze bafite Virusi itera Sida muri abo 27% bagasanga bafite izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati ‘‘Ni yo mpamvu agakingirizo katarinda Virusi itera Sida gusa ahubwo karinda n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateganyijwe.’’

Kugeza ubu urubyiruko ni rwo rutipimisha Virusi itera Sida cyane kuko nko mu Ntara y’Amajyaruguru abazi uko bahagaze ari 30%, ari na yo mpamvu buri wese asabwa kwipimisha kenshi gashoboka nk’uko inzego z’ubuzima zibishimangira.

Muri iki gihe uburyo Virusi itera Sida yanduramo busa n’ubwahindutse cyane kuko nta guhana amaraso kukibaho, nta mubyeyi ucyanduza umwana amubyara cyangwa ngo hagire umubyeyi wonsa undi mwana ataramubyaye abe yamwanduza Virusi itera Sida.

Dr. Ikuzo yavuze ko abantu benshi basigaye bandurira Virusi itera Sida mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu bapimishije ijisho gusa, hakaba n’abanduza abana babo bababyara kuko baba batarakurikiranywe n’abaganga.

Ati ‘‘Hari mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, umubyeyi ufite Virusi itera Sida ashobora kwanduza umwana we amutwite, amubyara cyangwa ari kumwonsa. Ubu hari abantu bakoresha ibiyobyabwenge bagakoresha inshinge na ho bahandurira Virusi itera Sida.’’

Yavuze ko kuri ubu mu bantu ibihumbi 230 banduye Virusi itera Sida mu Rwanda 97% bafata imiti, kikaba ari kimwe mu bintu byo kwishimira kuko Leta y’u Rwanda yari ifite intego yo kugeza kuri 95% ikigero yamaze kurenza.

Dr. Ikuzo yavuze ko nibura ku bigo Nderabuzima bigera kuri 600 biri mu Rwanda byose bitangirwaho imiti ku buntu, kongeraho ibitaro n’amavuriro yigenga amwe n’amwe yabiherewe uburenganzira hose buri wese akaba yahabonera imiti ku buntu.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima, bwagaragaje ko 56% by’ab’igitsina gabo bari basiramuye mu Rwanda bari hagati y’imyaka 15 na 64, umubare munini ukaba wari ugizwe n’abari batuye mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Ikuzo yasabye buri mugabo wese udasiramuye kwisiramuza kuko bifasha ku kigero cya 60% kwirinda kwandura Virusi itera Sida.

Mu 2019 abanduye Virusi itera Sida bafataga imiti bari 87% ariko ubu bageze kuri 97%, ibigaragaza uburyo iki cyorezo kigenda cyitabwaho.

Dr. Ikuzo yavuze ko ahakiri icyuho mu bakiri bato badafata imiti neza. Imibare igaragaza ko 63% by’abafata imiti ya Virusi itera Sida ari abagore mu gihe abagabo ari 37%.

Ubuhamya bw’abafashe neza imiti ya Virusi itera Sida

Bamwe mu banduye Virusi itera Sida baganiriye na IGIHE bakebuye abumva ko kwandura iyi Virusi ubuzima buba buhagaze, bavuze ko gufata imiti neza no kumvira inama za muganga bituma ukomeza kubaho neza kandi nturwaragurike.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida, RRP+, Muneza Sylivie, yabwiye IGIHE ko kwandura Virusi itera Sida ugafata imiti neza bituma ubuzima bwawe bukomeza kugenda neza. Yitanzeho urugero avuga ko yigeze kugira ibiro 12 ariko ko aho atangiriye gukurikiza inama za muganga byatumye ubuzima bwe bwongera kugaruka.

Ati “Namenye ko nanduye Virusi itera Sida mu 1998 sinahita ntangira gufata imiti ubuzima bwanjye bujya mu kaga, aho natangiriye kuyifata nkakurikiza inama za muganga, byatumye mera neza. Icyo nabwira abantu ni uko iyo ukurikije inama za muganga ukanywa imiti neza rwose urakomera ntabwo warwaragurika cyangwa ngo ugire icyo uba.”

Umwe mu bakobwa bavukanye Virusi itera Sida utifuje ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, we yavuze ko yanyweye ibinini neza bituma yiga amashuri yisumbuye na Kaminuza neza nta kurwaragurika.

Ati “Ubu mfite akazi keza kanampemba neza, undebeye inyuma ntiwamenya ko mfite Virusi itera Sida. Ibyo ndabikesha kuba naranyweye imiti neza. Abantu banduye iyi Virusi nibareke kwitinya bafate imiti neza rwose wabayo imyaka myinshi kandi utanarwaragurika.”

Buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida ikica 2600

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages