00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaganga b’Abanyarwanda baba hanze barashishikarizwa kugaruka gutanga umusanzu mu buvuzi

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 7 July 2012 saa 11:45
Yasuwe :

Abaganga b’Abanyarwanda baba mu bihugu by’Amahanga bakomeje gushishikarizwa kuza gutanga umusanzu wabo mu buvuzi bwo mu Rwanda, ibi babisabwe n’umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ukora mu Ishami Rishizwe Abanyarwanda baba mu mahanga ubwo basezeraga kuri Dr Alma Ally Kleist Sykes, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abana wari waturutse mu gihugu cya Tanzania.
Dr Alma Ally Kleist Sykes yari yaje mu Rwanda ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango Mpuzamahanga (…)

Abaganga b’Abanyarwanda baba mu bihugu by’Amahanga bakomeje gushishikarizwa kuza gutanga umusanzu wabo mu buvuzi bwo mu Rwanda, ibi babisabwe n’umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ukora mu Ishami Rishizwe Abanyarwanda baba mu mahanga ubwo basezeraga kuri Dr Alma Ally Kleist Sykes, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abana wari waturutse mu gihugu cya Tanzania.

Dr Alma Ally Kleist Sykes yari yaje mu Rwanda ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abinjira n’Abasohoka (IOM MIDA International Organization for Migration and Migration for Development in Africa), na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Dr Alma avuga ko yavuye abana bagera ku 198 kuva ku itariki ya 8 Kamena 2012 kugeza ku wa 5 Nyakanga 2012. Avuga ko icyamushimishije muri ibyo bikorwa ari ukwita ku buzima bw’abana abavura ndetse anigisha abaforomo bazasigara bavura abo bana.
Ikindi cyamushimishije ngo ni uburyo yitaye ku ndembe z’abana babaga barwaye indwara zikomeye.

Ibi abihurizaho na Dr Sebatunzi Osee, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi uyu muganga yakoreyemo mugihe cy’ukwezi kumwe yari amaze.

Dr Sebatunzi avuga ko ibi bitaro nta muganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abana wari usanzwe uhari, nyamara ngo uyu muganga mu minsi igera kuri 30 yahamaze yazibye icyuho ibi bitaro byari bifite.

Dr Sebatunzi avuga ko kandi uyu muganga w’inzobere nta ruhusa rwo kwivuriza mu bindi bitaro ( transfer) rwatanzwe ku bana mugihe yari ahari.

Nubwo Dr Alma agiye ariko ngo asize hari abandi yigishije, kuburyo bizafasha mu buvuzi bw’abana bw’ibi Bitaro by’i Kabgayi.

Ibikorwa byakozwe n’uyu muganga w’inzobere byanishimiwe n’ababyeyi yavuriwe abana. Urugero ni uwitwa Kanganizi Epiphanie wavuze ko yazanye umwana we w’imyaka 2 n’igice kumuvuza aruka cyane, ariko ngo nyuma yo kuvurwa n’iyi nzobere yarekeye aho kuruka.

Abaganga bava mu bindi bihugu bamaze kuza kuvura Abanyarwanda muri uyu mwaka ni batanu barimo babiri bo mu Bufaransa umwe wo muri Tanzania , uwo mu Bubiligi n’umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iki gikorwa cyo kwakira aba baganga cyagombaga kuzarangira muri uku kwezi kwa Nyakanga ariko kikazarangira mu Kuboza 2012.

Ikibazo cy’ibura ry’abaganga mu Rwanda ni kimwe mu bituma Abanyarwanda bakunze kwicwa n’indwara zidakomeye. Kuri ubu umuganga umwe mu Rwanda yita ku barwayi ibihumbi 15, mu gihe mu bihugu byateye imbere umuganga umwe yita ku bagera kuri 600.

Abaganga b’Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze nabo rero basabwe kuza kwita ku gihugu cyababyaye bavura abo bakomoka ku maraso amwe.

Ibitaro bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga bifite bakozi 216, harimo abaganga 18 aho binafite ibitanda 416. Bikaba byita ku barwayi bava mu Turere twa Ruhango , Muhanga , Ngororero na Kamonyi mu gihe ibitaro by’Akarere nk’ibi biba bigomba kwita ku barwayi b’Akarere kamwe byubatsemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages