00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore batabana n’abagabo bahuguriwe kumenya imyanya ndangagitsina yabo

Yanditswe na

Nadia Uwamariya

Kuya 6 September 2012 saa 03:24
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Nzeri 2012 abagore batabana n’abagabo bagera kuri 40 batuye mu Karere ka Kicukiro bahuriye muri “Centre Amani” aho bahuguwe ku kuboneza urubyaro, ndetse baboneraho no guhabwa inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere hashingiwe mbere na mbere ku kumenya imyanya ndandagitsina yabo.
Aya mahugurwa yateguwe n’Umushinga “Hope and Homes for Children” ufite mu nshingano zawo gahunda yo gukura abana mu bigo bakarererwa mu miryango.
Aya mahugurwa yateguwe agenewe (…)

Aya mahugurwa yateguwe agenewe abagore batabana n’abagabo barimo abakora uburaya, abapfakazi n’abatandukanye n’abagabo babo, mu rwego rwo kubarinda kubyara abana badashoboye kurera.

Abari bitabiriye aya mahugurwa babanje gusobanurirwa bimwe mu bice ndangagitsina byabo, dore ko byagaragaye ko bamwe muri bo batari babizi.

Bamwe mu bagore bari bitabiriye baganiriye na IGIHE, bavuze ko mbere y’uko babona ayo mahugurwa batumvanga impamvu bakwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, kandi nyamara bakiyemerera ko bahura n’abagabo cyane kubera impamvu zitandukanye.

Aha bakaba barongeyeho ko batitabiraga gahunda yo kuboneza urubyaro bitewe n’ibihuha bahabwaga na bagenzi babo, birebana n’imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro. Urugero ngo udupira two mukuboko ngo bababwira ko dutera kumagara k’umugore ntagire ububobere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Umukozi wa “Hope and homes for Children” Habimfura Innocent, yatangarije IGIHE ko impamvu nyamukuru yabateye gutegura aya mahugurwa, ari ukugirango bakumire ikibazo cy’abana bajya mu muhanda cyangwa mu bigo, kuko ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko abana bavuka ku bagore bibana, by’umwihariko abakora uburaya, akenshi bananirwa kubitaho bigatuma bafata iy’umuhanda, abandi bakajya mu bigo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages