00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha mituelle de santé barasaba ko serivisi z’itangwa ry’imiti zavugururwa

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 22 July 2012 saa 02:54
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) baratangaza ko kugeza na n’ubu batarabona serivisi nziza nk’uko bari babyiteze, cyane cyane mu bijyanye n’uburyo ubu bwishingizi bubafasha kubona imiti.
Ku itariki 20 Nyakanga2012, IGIHE yaganiriye na bamwe mu barwaza barwarije mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé). Abenshi mu baturage bari bamaze iminsi binubira kwakirwa nabi kwa hato na hato mu bitaro no mu bigo (…)

Bamwe mu baturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) baratangaza ko kugeza na n’ubu batarabona serivisi nziza nk’uko bari babyiteze, cyane cyane mu bijyanye n’uburyo ubu bwishingizi bubafasha kubona imiti.

Ku itariki 20 Nyakanga2012, IGIHE yaganiriye na bamwe mu barwaza barwarije mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé). Abenshi mu baturage bari bamaze iminsi binubira kwakirwa nabi kwa hato na hato mu bitaro no mu bigo nderabuzima cyangwa ngo bagahabwa imiti ihendutse bazira ko bakoresha ubwisungane mu kwivuza.

Ikindi ngo iyo ugereranije n’abandi barwayi bakoresha ubundi bwishingizi mu kwivuza nka RSSB (ex-RAMA), MMI n’ubundi bwishingizi, usanga badafatwa kimwe.

Ubusanzwe iyo umurwayi uri mu bwishingizi bwa RSSB,MMI, MS/UNR n’ubundi, abuze bumwe mu bwoko bw’umuti muri farumasi y’ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima, ajya kuwushaka ahandi muri za farumasi zindi zigenga zifitanye amasezerano n’ubwishingizi bwe naho akagabanyirizwa igiciro ku ijanisha ryagenwe.

Sylvestre Sibomana urwarije mu bitaro bikuru bya Kigali, aratangaza ko yabuze umuti umurwayi we yandikiwe na muganga inshuro ebyiri, bikamusaba kujya kuwigurira hanze y’ibitaro mu mafarumasi yigenga. Yongeyeho ko kandi ikibabaje ari uko mu mafarumasi yigenga bamugurisha 100% ry’ikiguzi cy’uwo muti. Akaba asaba ko ababishinzwe bavugurura iyi mikorere nibura mituelle de santé nayo ikagirana amasezerano n’amwe mu mafarumasi yigenga mu rwego rwo guha serivisi inoze abanyamuryango.

Everine Nzamukosha avuga ko aherutse kwishyura amafaranga y’u Rwanda 5000, muri Laboratwari yigenga kandi yoherejwe na CHUK. Nzamukosha yifuza ko mituelle de santé yakabaye yishingira gusa nibura ababuze imiti mu bitaro bya leta.

Izabiriza Tirisila nawe urwarije muri CHUK, aratangaza ko iyo asabwe kujya kugura umuti hanze muri za farumasi zigenga, iyo asanze uwo muti uhenze arawihorera.

Nyamara Ku itariki 4 Nyakanga 2012, umukozi muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe mituelle witwa Shema yavuze ko nta kibazo cy’imiti kiri mu mafarumasi yo mu bigo nderabuzima n’ibitaro bya leta, kuko buri karere kahawe farumasi kandi hariho n’i modoka za minisiteri y’ubuzima zagenewe gukwirakwiza imiti mu turere twose.

Yongeyeho ko ari ikibazo cy’imyumvire aho abaturage bakeka ko imiti yo mu mafarumasi yigenga ivura neza kurusha iyo mu bitaro bya leta, kandi avuga ko itegeko rigenga Mituelle de santé ritandukanye n’irigenga ubundi bwishingizi, bityo ko abaturage batagomba kubyitiranya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages