00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage bakomeje kwinubira serivisi za Mutuelle de santé

Yanditswe na

TURIKUMWE Noël

Kuya 4 July 2012 saa 08:48
Yasuwe :

Mu gihe gutanga mituelle y’uyu mwaka birimbanije n’ikiguzi cy’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante) kikaba cyarongerewe kugira ngo abaturage barusheho guhabwa ubuvuzi bubanogeye, benshi baracyanenga ndetse bakinubira ubufasha uwivuriza ku ikarita ya mituelle ahabwa bakavuga ko budahagije.
Mu gukurikirana IGIHE yanyarukiye ku bigo nderabuzima bitandukanye harimo icya Kabusunzu, Gitega ndetse na Muhima, yumva bimwe mu byo abaturage bavuga kuri Mituelle.
Kuri ibi bigo nderabuzima byose (…)

Mu gihe gutanga mituelle y’uyu mwaka birimbanije n’ikiguzi cy’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante) kikaba cyarongerewe kugira ngo abaturage barusheho guhabwa ubuvuzi bubanogeye, benshi baracyanenga ndetse bakinubira ubufasha uwivuriza ku ikarita ya mituelle ahabwa bakavuga ko budahagije.

Mu gukurikirana IGIHE yanyarukiye ku bigo nderabuzima bitandukanye harimo icya Kabusunzu, Gitega ndetse na Muhima, yumva bimwe mu byo abaturage bavuga kuri Mituelle.

Kuri ibi bigo nderabuzima byose abaturage bose bahuriza ku kibazo cy’imiti. Aho bavuga ko abivuza bakoresheje mituelle bahabwa imiti ya make, ihenze bakoherezwa kuyigura muri forumasi (Pharmacy) kandi mituelle ntigire icyo ibafasha.

Ikindi ngo ntibitabwaho bigatuma abayitanze n’ubundi bivuriza kenshi mu mavuriro yigenga. Abaturage basobanura ko babanza kuvura abadakoresha mutuelle « abivuriza ku dukarine nk’uko bakunze kubyita ».

Benshi kandi baracyanenga ko mituelle idafasha umuntu kwivuriza ahantu hose. Umwe mubo twasanze ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu yatangaje ko muri uyu mwaka amaze gutanga mutuelle kabiri kuko iyambere yayitangiye i Cyangugu yagera i Kigali bakanga kuyimuvuriraho.

Hari kandi ikibazo cy’igihe kingana n’ukwezi uwatanze mituelle ategereza ngo abashe kuyivurizaho kandi amafaranga aba yageze kuri konte. Aha bakifuza ko iki gihe cyabakurirwaho.

Abagabo benshi bavuganye na IGIHE, harimo abo twasanze ku Kigo Nderabuzima cya Gitega, bo mutuelle bayita iy’Abagore. Aha ngo babona ifasha abagore babo mu gihe cyo kubyara, ariko ibindi ifasha ntibiragera ku rwego rushimishije.

Abaturage bifuza ko iyi mutuelle yakoreshwa hose mu Rwanda bitagombye gusaba transfert(kohereza umurwayi ahandi), guhabwa imiti yose amavuriro ya leta ashobora kwandikira umurwayi cyangwa se hagashyirwaho imikoranire hagati y’aya mavuriro na farumasi zigenga bakabasha kugura imiti nk’abakoresha RAMA, ndetse umuntu watanze mituelle agahita atangira kuyivurizaho.

Shema ni umukozi muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe mituelle, yatangaje ko ikibazo cy’imiti kiri mu byakemutse. Yagize ati : ‘’dufite farumasi muri buri karere kandi minisitiri yatanze imdodoka yo kugeza imiti kuri buri Kigo Nderabuzima ngo bazakurikirana bamenye impamvu niba hari ikigo nderabuzima kitagira imiti bamenye n’impamvu yabyo.’’

Ku bijyanye no Kwivuriza hose, yatangaje ko itegeko rivuga ko umuntu yivuriza aho ageze ngo bityo umuntu batavuye akwiye kumenya uburenganzira bwe akamenya ahandi yabariza ikibazo cye. Ku byo kutitabwaho byo ngo ibyo n’ibibazo byo kutamenya gufata neza abatugana ngo abantu baracyabikangurirwa.

Ku kibazo cy’abashaka gukoresha mutuelle nka RAMA, yavuzeko amabwiriza ya mutuelle atabyemera kuko abatursge birengagiza ko imiti bagura mu mafarumasi yigenga ivura nk’iyo ku bigo Nderabuzima.

Uburyo bwo kwisungana mu kwivuza aribwo « mutuelle de santé » bwatangiye mu mwaka wa 2003. Iki gihe ikiguzi cy’ubu bwisungane cyari ku mafaranga 600 y’u Rwanda, yaje kongerwa agera ku 1000 ndetse mu mwaka ushize aya masfaranga atangira kujya atangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubukungu byose bigamije gutanga ubuvuzi bwiza ku bayikoresha.

Nubwo ubu bwisungane mu kwivuza bwashyizwe ku mafaranga yisumbuye ku yari asanzwe atangwa, kugeza ubu benshi baracyabona ko aya mafaranga ntacyo yahinduye kuri serivisi zatangwaga na mutuelle yigihumbi (1000).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages