Ubwo bamwe mu babyeyi bo ku Kirwa cya Mazane kiri mu kiyaga cya Rweru bahuraga n’ikibazo cyo kwambuka amazi bajya kwivuriza ku kigonderabuzima cya Nzangwa giherereye mu birometero nka 12 uvuye i Mazane, abaturage bahawe ubwato bwa moteri buzajya bubafasha kwambuka bajya ku ivuriro.
Ubwato bahawe bufite agaciro k’amafaranga miliyoni 5, 250,000frw bwatanzwe ku nkunga y’Ikigo cy’iterambere cy’u Bubiligi (BTC) mu gice gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’ubuzima
Ubu bwato kandi buje bukurikira ibindi bikorwa by’iterambere byatanzwe n’Akarere ka Bugesera ku nkunga ya BTC n’abandi bafatanya bikorwa.
Muri ibyo bikorwa harimo ibitaro byubatswe i Mazane n’ikigo cy’amashuli abanza cya Mazane, ubu kigwamo n’abana bagera 260 n’abarezi babo 6.
Umuyobozi wa BTC ishami ryo gutera inkunga ibikorwa by’ubuzima Dr Vincent Tihon yavuze ko bafashe icyemezo cyo guha abaturage ba Mazane ubwato, nyuma y’uko byari byagaragaye ko abaturage batuye kuri icyo kirwa giherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, bari bafite ibibazo bitandukanye birimo kutabona ibikorwa by’ubutabazi bw’ubuzima, uburwayi butandukanye nka Malariya, hakiyongeraho no kuba baragezwaga ku kigonderabuzima cya Nzangwa batinze kubera gukoresha utwato tw’ibiti, natwo tutari dufite ubushobozi.
Tihon yagize ati”ubu bwato buzajya bukora nk’imbangukiragutabara, ica mu mazi igihe cyose hazajya haba hari ikibazo kijyanye n’ubuzima”
Ikoreshwa ry’iyo ngobyi y’abarwayi, ibiciro byayo bizajya bifite ukobigenwa.
Biteganyijwe ko umuntu ufite ikarita ya mitiweli, azajya atanga 10% by’urugendo mu gihe utayifite azajya atanga 100% y’urugendo.
Muri rusange ufite ubwisungane mu kwivuza ntazajya arenza amafaranga 30 y’amanyarwanda.
Ubwo bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu bari hagati ya 20 na 25.
Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera yasabye abaturage kumva ko igiciro cyo kugenda muri ubwo bwato atari umutwaro ahubwo ni ukugirango nabwo bujye bubasha gusanwa igihe bwangiritse cyangwa igihe hakenewe amavuta ya moteli yabwo nayo azabashe kugurwa.
Nubwo Kuri Mazane hari ikigenda gihinduka mu rwego rw’ubuzima, Bwana Bwasaka Bongwa, Uhagarariye ishami ry’ikigo cy’ubuzima kiri kuri Mazane yadutangarije ko kuri ubu hari ikibazo cy’abaturage bagikoresha amazi mabi bityo bakaba bakunze kurwara indwara z’inzoka.
Mu mezi abiri ashize kuri posite y’ubuzima ya Mazane bakiriye abarwayi b’inzoka 13.
Ariko ibyo bibazo bihari, umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Nzangwa ari nacyo gikuriye posite ya Mazane, Bwana Munyambonera Pierre Augustin yadutangarije ko ubu hari gahunda yo guha abaturage imiti irwanya umwanda mu mazi (sur eau); anibutsa abaturage ko bajya banateka ayo mazi mbere yo kuyanywa.
Ikirwa cya Mazane gituwe n’abaturage bagera ku 1009, abana bari munsi y’imyaka 5 ni 311. Hari abajyanama b’ubuzima 6.
Mu baturage bose hamwe uko ari 1009, harimo 16 barwaye indwara y’ibibembe ariko bakurikiranirwa hafi n’inzego z’ubuzima.
Kuva i Mazane ugera ku bitaro bya Nyamata hari km 59. Naho kuva Mazane ujya Nzagwa hari Km 12.
Muri rusange umuyobozi w’ikigonderabuzima yadusobanuriye ko bakeneye n’ingobyi y’abarwayi (ambulance) kuko nk’iyo umurwayi arembye bagomba gutegereza imodoka ivuye I Nyamata.
Uwari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima Bwana Rusanganwa Vincent yabemereye ubuvugizi kubabishinzwe
Uwari uhagarariye CTB ku rwego rw’igihugu, Gracien Gasaba yasabye abaturage kwita ku bikorwa by’ubuzima no gufata neza ibikorwa by’inkunga CTB ibagezaho.
Mutezinka Sarah, umukecuru waganiriye na IGIHE yagaraagje ko yishimiye bitavugwa ubwato bahawe. Muri rusange ngo ntazi imyaka afite gusa yibuka ko yavutse ku ngoma ya Rwabugiri. Yadutangarije ko ari ubwa mbere habonetse ubwato nk’ubwo bahawe, yongeraho ko ashimira leta y’u Rwanda ibikorwa by’iterambere ibagezaho.



















TANGA IGITEKEREZO