00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavuzi ba gakondo ntibavuga rumwe n’abakora ubuvuzi bwa Reflexology

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 September 2012 saa 04:22
Yasuwe :

Umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi ba Gakondo amaze iminsi avuga ko hari abantu bavangira ubuvuzi bwa Gakondo mu Rwanda, mubo yavuze harimo abakora Reflexology ngo birukanwe mu Gihugu cya Uganda bitewe n’imikorere mibi yabarangaga bakaba baraje gukorera mu Rwanda, ariko abakora ubwo buvuzi barabihakana.
Rekeraho Emmanuel, umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi ba Gakondo mu Rwanda, mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika w’ubuvuzi bwa Gakondo uba tariki ya 30 Kanama, yatangarije Abanyamakuru ko (…)

Umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi ba Gakondo amaze iminsi avuga ko hari abantu bavangira ubuvuzi bwa Gakondo mu Rwanda, mubo yavuze harimo abakora Reflexology ngo birukanwe mu Gihugu cya Uganda bitewe n’imikorere mibi yabarangaga bakaba baraje gukorera mu Rwanda, ariko abakora ubwo buvuzi barabihakana.

Rekeraho Emmanuel, umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi ba Gakondo mu Rwanda, mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika w’ubuvuzi bwa Gakondo uba tariki ya 30 Kanama, yatangarije Abanyamakuru ko abantu bakora Reflexology mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Uganda babirukanye kubera imikorere mibi no gukora ibyo batize, ariko ubu abo bavuzi basigaye bakorera ku butaka bw’u Rwanda.

Umwe mu bashyizwe mu majwi cyane witwa Ndatimana Urbain, akaba ari nawe uhagarariye abakora Reflexology mu Rwanda by’agateganyo mu gihe cy’umwaka n’igice batangiye gukorera mu Rwanda yaganiriye na IGIHE asobanura iby’ubwo buvuzi.

Ndatimana Urbain yatangaje ko Reflexology bisobanura’’ Iyakuramyakura”, akaba ari ubuvuzi bukorerwa abantu bafite uburwayi butandukanye burimo rubagimpande , pararize n’ubundi burwayi bushobora kuvurwa bifashishije uburyo bwo kwakura imyakura.

Ndatimana Urbain afite ivuriro ryitwa Healing Wonders Reflexology Clinic, rikorera mu Karere ka Kicukiro hafi ya Bralirwa hepfo gato ya Minisiteri y’Ubuzima, akaba ari inzobere mu bijyanye no gukora Reflexology.

Bavuye mu Gihugu cya Uganda baje gukorera mu Rwanda bagiye muri Minisiteri y’ubuzima, mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora, b’ibintu bishya mu Rwanda, nta tegeko ririho ribyemera, babemerera gukora ariko babizeza ko bagiye gukurikirana uburyo hajyaho itegeko rireba abakora Reflexology mu Rwanda

Yakomeje adusobanurira ko impamvu yatumye bava muri Uganda ntaho ihuriye n’imikorere mibi, ahubwo ngo byatewe n’abatarabashakaga bajya bababeshyera muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda ko bafite imikorere mibi.

Bamaze guhagarikwa mu buryo budaciye mu mucyo, bahise batanga ikirego, urubanza ntirurasomwa, ariko ngo umucamanza yasabye Minisitiri w’Ubuzima wo muri Uganda kubareka bagakora mu gihe urubanza rutarasomwa, akaba yarabasabye ko baha abakora Refrexology icyicaro gihoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ngo kuko nta muturage wigeze atanga ikirego avuga ko baba baramuvuye bikamugiraho ingaruka. Isomwa ry’urubanza ririteganyijwe mu kwezi k’Ukwakira.

Ndatimana Urbain yakomeje atangaza ko iyo baza kuba baravuye muri Uganda birukanwe bari kugera mu Rwanda bagahindura amazina cyangwa se ntibongere gusubirayo, ariko bakorayo ingendo zitandukanye bitewe n’ibindi bikorwa bafiteyo.

Yadutangarije ko umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda baziranye, kuko babanye Uganda mu ihuriro ry’abakora Reflexology, baza kumwirukana muri iryo huriro bitewe n’imikorere mibi yamurangaga, yahise ajya mu Gihugu cy’Ubuhinde ajya kwiga ibijyanye na Reflexoloyg mu gihe kingana n’amezi ane, avuye kwiga ahita aza mu Rwanda aho yahise atorerwa kuyobora ihuriro ry’abavuzi ba Gakondo by’agateganyo.

Ndatimana yakomeje adutangariza ko Rekeraho avuga ko basize boretse imbaga muri Uganda ngo ni ukwivanga mu kazi katamureba kandi ni ibinyoma, kuko Uganda ni igihugu kigendera ku mategeko, kandi gifitanye umubano wihariye n’uRwanda, kuburyo uhakoreye ibikorwa bidaciye mu mucyo utaza kubikorera mu Rwanda ngo bishoboke.

Ndatimana Urbain yakomeje atangaza ko impungenge bafite ari abantu bakora uyu murimo mu kajagari bavuga ngo bigishijwe n’impuguke yize mu Gihugu cy’Ubuhinde, ngo kandi iyo mpuguke ntayindi ni Rekeraho nawe wabyize mu gihe cy’amezi 4, abandi babyiga mu gihe kiri hagati y’umwaka n’imyaka ibiri.

Docteur Ngirabega Jean de Dieu, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuzima yatangarije IGIHE ko hari amabwiriza barimo gukora, areba abantu bose bakora ibirebana n’ubuzima, hakaba hari ibisabwa kugira ngo umuntu abikore, cyane cyane ibintu bishya bigenda biza mu gihugu.

Muri ayo mabwiriza ngo harimo amashuri ubikora agomba kuba yarize, n’ibindi tuzatangazwa yamaze gushyirwaho umukono n’ababishizwe. Ayo mabwiriza nasohoka bazabona uburyo bwo kugenzura imikorere y’abakora ibijyanye n’ubuvuzi bose harimo n’aba Reflexology.

Yarangije atubwira ko Reflexology ntaho ihurira n’ubuvuzi bwa Gakondo ngo ahubwo iri hagati y’ubuvuzi bwa Kizungu n’ubwa Gakondo, ariko ntibarirwa mu ihuriro ry’abavuzi Gakondo mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages