Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017, mu Mujyi wa Kigali, aho byitabiriwe n’ababyeyi b’ingeri zose, banahabwa serivisi zitandukanye zirimo gukorerwa isuku y’inzara, masaje (massage) n’aho abana babo bahabwa umwanya wo kwidagadura.
Abo babyeyi baganirijwe ku ruhare rw’iminsi 1000 mu mikurire y’abana babo, aho basobanuriwe ko gukura neza no kugira ubwenge k’umwana biterwa n’uburyo yitaweho agisamwa. Beretswe ubwoko bubiri bw’amafu burimo ‘Nootri mama’, igenewe ababyeyi batwite n’iya ‘Nootri Toto’ igenewe abana bafite kuva ku mezi atandatu, ikaba yuzuye intungamubiri zituma umwana akura neza kandi n’umubyeyi akagira ubuzima bwiza.
Bamwe mu babyeyi bitabiriye uyu munsi mukuru bavuze ko byabashimishije, kuko byaberetse ko imvune bahura nazo kuva basamye kugeza umwana akuze hari uzibona.
Umwali Doreen, umubyeyi w’abana babiri yagize ati “Kuba batwibutse n’abana bacu bakadutumira, ni ibintu byiza cyane. Nabonye bafite ifu, numvise ko hari n’ibifasha abana badakunda kurya; ngiye kujya kureba neza ubundi mugurire.”
Mukamisha Jeanne d’Arc ati” Ni ifu nziza kurusha iyo twakoreshaga, narebye ku biyigize nsanga harimo intungamubiri nyinshi. Nk’iyi [Nootri Toto] harimo amata, ikaba ikoranye n’isukari ku bw’ibyo tukaba twakwirinda indwara nka diyabete.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango iharanira ibijyanye n’imiririre myiza, Muhamyankaka Venuste, yavuze ko nyuma yo kugenzura izo fu, yasanze zifite intungamubiri zikenewe ku mubyeyi utwite n’umwana uri hejuru y’amezi atandatu. Yakomeje avuga ko zuzuyemo inyongera ntungamubiri zirimo imyunyu ngugu ishimishije, ubutare n’ibindi ku buryo ishobora gukemura ibibazo birimo no kubura imbaraga n’amaraso ku babyeyi n’abana.
Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Prosper Ndayiragije, yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukugira uruhare mu mirire myiza y’Abanyarwanda no gufatanya na leta mu kugabanya umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bangana na 38%.
Ati “Intego yacu ni uguha abantu amafunguro yuzuye intungamubiri. Ifu zacu zakorewe mu Rwanda, zikozwe mu bihingwa dukura mu Rwanda. turifuza kugabanya umubare w’abana bagwingiye, tuzavuga ko twageze ku ntego zacu ari uko uyu mubare wagabanyutse.”
Uretse ‘Nootri mama’ na ‘Nootri Toto’, AIF ikora ubundi bwoko bw’ifu burimo iyitwa ‘Shisha Kibondo’ ihabwa abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe na ‘Super’ ikorerwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM. Izo fu zose zakozwe mu bihingwa birimo Ibigori na Soya.
Uru ruganda byitezwe ko ruzajya rutanga toni 45,000 z’ifu ku mwaka mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bakiri bato mu gihugu hose.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO