Gatanya mu miryango, inkeke mu rugo, Cyamunara, Ubukene aho umuntu asabwa byinshi ariko nta gisubizo na kimwe afite, ibura ry’akazi, ibiyobyabwenge n’ibindi ni zimwe mu mpamvu abakurikiranira hafi ubuzima bwo mu mutwe berekana ko ikibitera kitari kure.
Ibyo kandi bigira abatari bake kuba abakandida ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ikibazo abagize ibyo bibazo bahura nacyo ariko nuko mu muryango Nyarwanda muri rusange badahita bakirwa, bikaba intandaro y’ihohoterwa.
Umuyobozi wa Koperative Ihumure-Gikondo y’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, Celine Mukakarira avuga ko ihohoterwa rihera mu miryango bakomokamo.
Ati “Mu muryango ntabwo babona umuntu agize icyo kibazo ngo bamwiyumvemo bumve ko ari umurwayi wabo, bamwiteho bamufashe ndetse bumve ko ari uburwayi bushobora kuvuzwa bugakira.”
Mugenzi we Hajabakiga Thomas ukomoka mu Karere ka Rulindo na we yemeza ko ugize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ahita aba igicibwa.
Ati “Umuntu umaze gufatwa n’ubumuga bwo mu mutwe ahinduka igicibwa ntabwo abavandimwe bongera kumwiyumvamo bumva ko ari umuntu warwaye byarangiye.”
Umuyobozi w’umurwanyo Nyarwanda wita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe witwa NOUSPR-Ubumuntu, akaba anawuyoboye muri Afurika no mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyogereza, Mutesi Rose avuga ko rimwe mu mahohoterwa akomeye abagize ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bahura nabyo ari irishingiye ku mutungo.
Ati “Akimara kugira icyo kibazo kubera ko yavutse ari imfubyi, imiryango yo hirya niyo igiye kwikubira iyo mitungo ntayo azagiraho uruhare. Aho izajya hose imiryango izabereka ibabwire ngo ‘uriya ntimugire ikibazo nitwe tubicunga ni umusazi, ugasanga umuntu ararara hanze hari imitungo ya Se, ugasanga umuntu arabwirirwa akaburara hari imitungo ye yinjiza amafaranga kuri Konti ariko babandi bamwegereye nibo bayirya we abayeho.”
Ihohoterwa bakorerwa ni ikibazo gikomeye kandi gihuriweho mu bihugu byinshi bya Afurika, ariko kandi Mutesi avuga ko umuti w’ibanze ufite n’abagize umuryango Nyarwanda.
Ku kijyanye n’imitungo imiryango ireberera abafite ubumuga ihanze amaso itegeko rirengera abafite ubumuga ryenda gusohoka, rizaba rivuga bitomoye ku mitungo y’abantu bagize ikibazo cyo mu mutwe aho riteganya ko igihe umuntu atarwaye [yavuye muri crise] ashobora kuburana imitungo ye kandi bikemerwa.
Imibare y’umuryango Nyarwanda ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe werekana ko umaze guhuriza hamwe barenga 3,700. Uyu mubare wakusanyijwe hagendewe ku mibare y’abafatira imiti mu mavuriro y’ibanze mu Turere dutandukanye, ibyumvikanisha ari umubare muto kuko hatabariwemo abadafata imiti badafite n’ubitayeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!