00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaforomo bagiye gutangira guhemberwa gufasha abarwayi nk’abarwaza b’umwuga

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 18 September 2023 saa 12:54
Yasuwe :

Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), rwatanze icyiciro cya mbere cy’abaforomo 30 ngo bahugurirwe gukora akazi k’uburwaza bwa kinyamwuga, ibizagira uruhare mu kwiyongera kw’amafaranga bahembwa.

Kuri uyu wa 16 Nzeri 2023 ni bwo hatanzwe amahugurwa ku cyiciro cya mbere haherwa ku bo mu Mujyi wa Kigali.

Abo baforomo bari guhugurwa na sosiyete yitwa Care Connect ifitanye ubufatanye na RNMU, ikaba ije gukemura ikibazo cy’ababuraga abarwaza babikora kinyamwuga yaba abarwariza mu rugo cyangwa kwa muganga, ibifashijwemo n’ikigo cy’Abadage gifasha mu kunoza imishinga igitangira (Westerwelle Startup Haus Kigali).

Ubusanzwe mu Rwanda hari ikibazo cy’abaforomo bakoraga amasaha menshi ndetse no mu nshingano bafite hakabamo kwita ku barwayi badafite kirwaza kwa muganga.

Hari kandi n’ikibazo cy’abantu batakazaga akazi kugira ngo bajye kwita ku muntu wabo urwaye ku bwo kubura undi wamurwaza ngo anabikore kinyamwuga, kandi wenda ari na ko kabaheshaga amafaranga bakwifashisha ngo bamwishyurire ikiguzi cya serivisi yaherewe kwa muganga.

Iyi gahunda yo guhugura abaforomo basanzwe bafite n’ubumenyi bwisumbuyeho mu kwita ku barwayi, izatuma bakora n’akazi k’uburwaza bwa kinyamwuga babifiteho ubumenyi ndetse banabikunde kuko na byo bazajya babihemberwa.

Nibamara guhugurwa hazifashishwa Application yitwa ‘ Care Connect’ izashyirwamo umwirondoro wabo n’igihe bashobora kubonekeraho, ku buryo umuntu ukeneye umurwaza w’umwuga azajya akoresha iyo Application agahitamo uwo ashaka.

Ku bakeneye umurwaza ariko badakoresha ikoranabuhanga, bashyiriweho umurongo wa telefoni bashobora guhamagaraho bakamusaba.

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda, Rurangwa Gerard, yavuze ko ubu bufatanye bw’uru rugaga na Care Connect buzagira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’abaforomo mu Rwanda kuko hari ikiziyongera ku mafaranga bahembwaga, hanatezwa imbere ubuvuzi muri rusange.

Ati ‘‘Ku baforomo bacu, Care Connect izajya ibahemba. Izajya ibahembera ibyo bakoze ari ku munsi cyangwa ku kwezi bitewe n’igihe azaba yatanze iyo serivisi. Urumva ko asanzwe afite akazi mu bitaro byigenga, mu bitaro bya leta cyangwa n’andi mavuriro atandukanye, rero aho kugira ngo aryame gusa mu rugo mu gihe cye cy’ikirihuko, azajya agenda akore ka kazi abone n’ayandi mafaranga ku ruhande.’’

Rurangwa kandi avuga ko ubu bufatanye ari n’inyungu ku baforomo basanzwe badafite akazi, kuko bashobora guhugurirwa kuba abarwaza b’umwuga bakabikora nk’akazi kabo ka buri munsi.

Umuforomo ku Bitaro bya Rwamagana, Elie Byukusenge wanatangiranye na Care Connect mu 2022, avuga ko iyi gahunda yaje ikenewe haba ku barwayi, ba nyiri umuntu urwaye ndetse no ku baforomo muri rusange.

Ati ‘‘Twajyaga tubyumva mu bihugu byo hanze byateye imbere i Burayi na Amerika ko izo serivisi zihari ariko no mu Rwanda birashoboka. Kubera ko mu barwayi twitayeho, abenshi ni abarwayi ubona koko bari babikeneye baburaga abarwaza kubera ko abana babo bahuze cyangwa umuryango wabo uhuze ariko wahagera ukamwitaho kinyamwuga ugasanga hari ibyo woroheje.’’

‘‘Ugasanga abantu bagiye mu kazi bakomeje ubuzima bwabo, kandi no mu rugo wa mukecuru, wa musaza cyangwa na wa muryayi urembye akomeje kwitabwaho anahabwa ubuvuzi.’’

Ibi kandi abihurizaho n’umuforomo ukorera mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Karerwa Lynette, aho avuga ko gutanga serivisi y’uburwaza bwa kinyamwuga bigiye gutuma bahindura n’imikorere ndetse bakabona amafaranga yiyongera ku yo bakoreraga.

Ati ‘‘Ni umushinga mwiza uzafasha abantu batagira umwanya munini. Ushobora kuba ukeneye kujya mu kazi ariko ufite umubyeyi cyangwa umwana wawe ukeneye kwitabwaho cyane, uwo muntu ubikora kinyamwuga akaza kugufasha kumwitaho. (…) ikintu Care Connect izadufasha, batanga amafaranga. Urumva ko mu bukungu tuzatera imbere kuko amafaranga aba akenewe mu buzima bwa buri munsi.’’

Umuyobozi Mukuru wa Care Connect, Abatesi Janet, yavuze ko yatangiye uyu mushinga mu Rwanda awukuye ku gitekerezo cy’ibyamubayeho, ubwo umubyeyi we yarwaraga abo mu muryango we batabasha kubona uko bamurwaza ku bw’inshingano zindi bari bafite zikomeye, agatangira gushaka umuntu wabikora kinyamwuga ariko akamubura.

Ati ‘‘Nabonye abantu benshi bampaga bo kubikora ariko batari abanyamwuga. Rero nahise mbona ko ari ikintu gikenewe mu Rwanda ari na yo mpamvu twatangiye.’’

Uzajya akenera umurwaza ubikora kinyamwuga amuhawe na Care Connect akajya kurwariza umuntu mu rugo, azajya yishyura ibihumbi 15 Frw uhereye saa mbiri za mu gitondo kugeza nimugoroba saa kumi n’imwe n’igice, yishyure amafaranga nk’ayo igihe umurwaza yahereye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kugeza mu gitondo.

Ni mu gihe ukenera umurwaza kandi mu gihe nk’icyo ariko uwo arwaza ari kwa muganga, we yishyura ibihumbi 12 Frw.

Aka kazi abaforomo bagiye gufatanya n’umwuga wabo basanzwe bakora ntikazawubangamira, kuko abazuzuza imyirondoro yabo mu ikoranabuhanga bazajya bashyiraho n’igihe babonekera ku buryo n’uboneka mu minsi ye y’ikiruhuko ashobora kuba ari bwo ahitamo kugira amasaha akoramo akazi k’uburwaza.

Imibare iheruka yo muri Nzeri 2023 y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), igaragaza ko abasaga miliyoni eshatu cyane cyane bo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, bapfa buri mwaka ku bwo kutitabwaho bya kinyamwuga.

Gahunda ya Care Connect yo guhugura abaforomo bagakora uburwaza bwa kinyamwuga, yitezweho kugira uruhare mu kugabanya impfu z’abantu barwariraga mu rugo cyangwa kwa muganga ariko ntibitabweho mu buryo bukwiye.

Icyiciro cya mbere cy'abaforomo 30 kigiye guhugurirwa kurwaza abarwayi bya kinyamwuga
Abayobozi muri RNMU bitabiriye iki gikorwa
Abatesi Janet yibukije aba baforomo ko abasaga miliyoni ebyiri bapfa buri mwaka ku Isi bazize kutitabwaho uko bikwiye iyo bari kwa muganga, abasaba kugira uruhare mu kugabanya uwo mubare
Umunyamabanga Mukuru wa RNMU, Rurangwa Gerard, yavuze ko imikoranire na Care Connect igiye kugira uruhare mu kuba abaforomo babona amafaranga yiyongera ku mushahara muto bahembwa
Umuyobozi Mukuru wa Care Connect, Abatesi Janet, avuga ko yatangiye uyu mushinga mu Rwanda awukuye ku gitekerezo cy’ibyamubayeho, ubwo umubyeyi we yarwaraga abo mu muryango we batabasha kubona uko bamurwaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages