Ibi bizamini bitangwa n’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza; mu cyumweru gishize rukaba rwarashyize ahagaragara amanota y’ibiherutse gukorwa.
Abasabwa gukora ibi bizamini barimo abize ubuvuzi mu cyiciro cya mbere cya kaminuza bafite impamyabumenyi ya A1. Mu bagera ku 1231 baherutse gukora iki kizamini, 171 ni bo babashije gutsinda.
Abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza basanzwe mu kazi batangarije RBA ko gutsindwa bifitanye isano no kuba barahawe ibizamini bikomeye bidahuye n’urwego rw’ubumenyi bariho.
Uwitwa Mushimiyimana Angeline, umaze imyaka isaga 20 mu mwuga w’ubuforomo yagize ati “Bazanye ibizamini bikomeye ku buryo twese twasohotse tuvuga ibyo baduhaye ntaho twabyize, bigomba kuba atari ibyo ku rwego rwacu.”
Undi uvuga ko amaze imyaka 14 muri aka kazi yagize ati “Nubwo mu ishuri twatsindaga neza ariko icyo kizamini cyaradukomereye cyane ku buryo twatashye nta cyizere tukibaza n’uburyo gitegurwa.”
Abandi bavuga ko bakemanga imitegurire y’ibi bizamini bagahamya ko ibitegurwa ntaho bihuriye n’amasomo yigishwa mu gihugu ahubwo biterurwa kuri internet.
Bavuga ko igikwiye kwitabwaho ari ubushobozi bagaragaza mu ngiro cyane ko hari abafite uburambe mu kazi kandi batarigeze bagaragaza imikorere mibi.
Kugeza ubu ngo utsinzwe ikizamini biragoye kugira aho ajya gusaba akazi ndetse n’ukarimo ntashobora kuzamurwa mu ntera.
Umwanditsi Mukuru w’Urugaga rw’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza, Julie Kimonyo yatangaje ko ibizamini bitangwa biba byaturutse mu nteganyanyigisho z’amasomo yigishwa.
Yagize ati “Ntabwo umurwayi azavuga ngo wowe wize aha ni wowe umvura, abarwayi ntibatoranya n’indwara ntitoranya. Abarwayi bose bagomba kuvurwa n’abantu babifitiye ubumenyi n’ubushobozi bihagije bituma batahungabanya ubuzima bwabo. Ibyo bizamini rero biratangwa kandi biba byaravuye mu nteganyanyigisho zabo. Ibizamini dutanga ni ibijyanye n’ibyo bazashyira mu ngiro.”
Kimonyo yongeyeho ko abenshi bataba bujuje ibisabwa aho baba barize andi masomo adafite aho ahuriye n’ubuvuzi mu mashuri yisumbuye nk’ubwarimu, ubwubatsi n’ibindi bajya kwiga mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda. Yavuze ko mu baherutse gukora ikizamini abagera ku 105 bari bari muri iki cyiciro.



















TANGA IGITEKEREZO