00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaforomo n’ababyaza beretswe uko bakwirinda indwara zandurira kwa muganga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 9 February 2026 saa 11:31
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (RNMU) bwahuguye abanyamuryango barwo mu Karere ka Nyaruguru uburyo bwo kwirinda indwara zandurira kwa muganga kuko ari bamwe mu baba bafite ibyago byo kwibasirwa na zo mu gihe bari mu nshingano z’ubuvuzi.

Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yabereye i Nyamata yitabirwa n’abaforomo n’ababyaza bo mu Karere ka Nyaruguru.

Nzayisingiza Clarisse ukora ku Bitaro bya Munini muri Nyaruguru uri mu batanze ayo mahugurwa, yavuze ko kwa muganga ari hamwe mu hantu hahurira indwara nyinshi ku buryo abaganga bahakora hari ibyo basabwa kwitwararika.

Ati “Muribuka ko Marburg yishe abaganga benshi hano iwacu ndetse na Covid-19 yarabishe ahantu henshi. Abavura barandura kandi mu buryo bwose kuko uretse ibyo byorezo, umurwayi yakwanduza umuganga umwijima wo mu bwoko bwa B na C, yamwanduza virusi itera SIDA n’ibindi.”

Nzayisingiza yavuze ko ibyo byago byo kwandura bituma hari ibyo abaganga basabwa gukora kuko ari bo bafite inshingano nini yo kubikumira.

Ati “Umurwayi ashobora kuza hari microbe afite, icyo gihe iyo muganga atirinze ngo yambare uturindantoki n’agapfukamunwa yakwandura. Umurwayi ashobora no kuza yarwaye malaria muganga na we afite igituntu ataramenya bigahita biba ikibazo.

“Muganga atabanje kwirinda rwose bakwanduzanya ni yo mpamvu tubyitaho kuko n’ibikoresho umuganga yakoreshaga avura iyo atabyitaho neza bishobora kwanduza abandi bose bahuye na byo.”

Nshimiyimana Francois uyobora abaforomo n’ababyaza ku Bitaro bya Munini na we watanze amahugurwa, yagaragaje ko ubusanzwe bitashoboka ko kwanduzanya indwara kwa muganga byakumirwa ku kigero cya 100% ari yo mpamvu abahakora bakomeza guhabwa ubumenyi ngo ibyo byago bigabanuke bibe bike cyane.

Yongeyeho ko hari abaganga batirinda uko bikwiye bamwe babitewe n’ubumenyi buke, akazi kenshi gatuma biyibagirwa n’ibindi bigatuma uko kwirinda babigendamo buhoro, ari yo mpamvu habaho kubahugura bihoraho.

Perezida wa RNMU, Gitembagara André, yavuze ko basanzwe bagira amahugurwa nk’ayo mu banyamuryango babo mu turere dutandukanye mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu kwirinda indwara zandurira kwa muganga.

Ati “Usanga buri indwara abarwayi barwara zimwe nazo zandurira mu mavuriro ndetse n’abaganga barazandura. Iyo bitagenzuwe neza usanga kwa muganga nubwo abantu bajyayo bagiye kuvurwa ahubwo hashobora kuba indiri y’izindi ndwara.”

Murera Jean Pierre ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Cyahinda i Nyaruguru, yavuze ko yungukiye muri ayo mahugurwa ko kwa muganga ari uruhurirane rw’indwara zandura n’izitandura.

Ibyo, agaragaza bikwiye gutuma abahakora ari bo ba mbere bakwiye kwitwararika no gushyiraho ingamba zo kwirinda no kurinda abahaza n’abahaturiye kuri buri kimwe kandi ko buri cyumweru abo bakorana bagiye kujya bafite igihe cyo kubyunguranaho ubumenyi.

Nshimiyimana Francois uyobora abaforomo n’ababyaza ku Bitaro bya Munini yagaragaje ko ubusanzwe bitashoboka ko kwanduzanya indwara kwa muganga byakumirwa 100% ariko abahakora bagomba kugerageza
Abaforomo n'abanyaza bigishijwe uko bakwirinda indwara zandurika kwa muganga
Nzayisingiza Clarisse ukora ku Bitaro bya Munini yahuguye bagenzi be k'uko bakwirinda indwara zandurira kwa muganga
Perezida wa RNMU, Gitembagara André, yavuze ko barajwe ishinga no guhugura abanyamuryango babo mu kwirinda indwara zandurira kwa muganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages