00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo barenga ibihumbi 290 bisiramuje mu mwaka umwe mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 November 2017 saa 11:44
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima(RBC) gitangaza ko umubare w’abagabo bitabira gukebwa/kwisiramuza ugenda uzamuka kugeza aho mu mwaka umwe abasaga ibihumbi 290 babyitabiriye.

Umukozi ushinzwe ibijyanye no gusiramura muri RBC, Nikokeza Alerte, yabwiye IGIHE ko abo bantu basiramuriwe ahantu hatandukanye hagati ya Kamena 2016 na Kamena 2017.

Ariko ugendeye ku myaka, Raporo RBC yasohoye muri Werurwe 2017 igaragaza ko abisiramuje bavuye ku 85,751 mu 2014 bagera ku 123, 828 mu 2015 naho mu 2016 bagera ku 137,218.

Bumwe mu buryo bwifashishwa mu gukebwa butangirwa mu Rwanda harimo n’ubwo kwifashisha impeta, bwakoreshejwe ku bagabo barenga ibihumbi 110 mu mwaka ushize.

Ibarura riheruka gushyirwa ahagaragara mu 2015, ryagaragaje ko mu bushakashatsi bwakozwe ku bagabo bari hagati y’imyaka 15 na 49 mu Rwanda, 30% nibo bakebwe. Mu batuye mu Mujyi wa Kigali, 50% barakebwe; Intara y’Uburengerazuba iri kuri 40%, iy’Uburasirazuba 27%; iy’Amajyaruguru kuri 19% naho iy’Amajyepfo ikagira 17%.

Icyo gihe, Akarere ka Rusizi niko kazaga ku isonga n’ijanisha rya 69,6%, Kicukiro 53,2%, Gakenke ikaza inyuma na 5%.

Leta ifite intego ko mu 2018, abantu bisiramuje bazaba bageze byibuze kuri 66%. Ibi ngo bizashoboka ari uko byibuze buri mwaka abantu ibihumbi 420 bitabiriye.

Uretse kuba bufatwa nk’isuku y’umubiri, ubushakashatsi bwanemeje ko bishobora kongerera amahirwe yo kutandura SIDA ku gipimo cya 60%, bikanongera amahirwe menshi abagore yo kutandura kanseri zitandukanye nk’iy’inkondo y’umura n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina n’ibindi.

Mbere yo kwisiramuza, ubishaka abanza guhabwa inama, gusuzumwa Virus itera Sida ndetse agahabwa n’urukingo rwa tetanus n’ibindi.

Kugeza ubu, gukebwa bikorerwa ku bitaro bisaga 43 mu gihugu hose, bifite abakozi byibuze babiri bahuguriwe uburyo butandukanye bwo gusiramura. No ku bigo nderabuzima byose bitanga iyo serivise, ibisaga 90 bifite abakozi bahuguriwe gusiramura hakoreshejwe impeta.

Kugeza ubu ariko gusiramura abana bakivuka bikorerwa hake, ni ku bitaro umunani gusa harimo ibya Gisenyi, ibya Gihundwe, Ruhengeri, Kabutare, Rwamagana, Muhima, Kibungo n’ibya Kibagabaga.

RBC yibutsa ko nta myaka runaka umuntu atemerewe gukebwa kuko hari uburyo butandukanye bubereye buri cyiciro. Hari nk’ubugenerwa umwana uri munsi y’ibyumweru bitandatu, impeta ikoreshwa ku bafite imyaka 13 kuzamura n’ubundi rusange.

Abanyarwanda bagenda bitabira umuco wo gukebwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages