Abagabo batinyuka kwifungisha imiyoborantanga ngo baringanize urubyaro bakomeje kwiyongera nyuma y’ubukangurambaga buri gukorwa hirya no hino mu Rwanda
Vincent Karangwa, w’imyaka 40, ni umubyeyi w’abana 5. Atuye mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi ho mu Ntara y’u Burengerazuba.
Mu myaka 10 ishize, Karangwa n’umugore we bari barahisemo ko umugore ari we wifungisha.
Ibi ariko byatumaga urugo rwabo rudatera imbere kuko umugore yahoraga arwaragurika biturutse ku kuba binini byo kuringaniza urubyaro.
Nyuma yo kubona ibyo byose, Karangwa yaje kuza kujya kwa muganga nuko baba ari we bafunga urubyaro, aho bamubaze bagakata utuyoborantanga tujyana amasohoro. Ntibibabaza kandi bitwara gusa iminota 30, uwabikorewe nta yindi ngaruka ahura nayo.
Karangwa agira ati “Ubu twaringanije urubyaro turarera abana bacu nta zindi mpungenge tugize.”
Mu kurushaho kongera ubukangurambaga ku bagabo, mu karere ka Rulindo ho bashinze ishyirahamwe bise “Turuhure Abagore Bacu”. Nyuma y’umwaka umwe batangiye ari 50, ubu basigaye ari 158.
Uretse uturere twa Gicumbi na Rulindo, ahandi ubu buryo bumaze gutangira gukoreshwa ni muri Muhanga, na Nyabihu.
Dr Rushanika Christopher, ubaga abagabo mu gufunga urubyaro, yabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko mu bantu barenga 3000 bifungishije nta wuravuga ko hari izindi ngaruka yahuye nazo.
Imibare itangazwa ya Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abagabo bifungisha bavuye kuri 2,500 mu 2012 baba 3,200 mu 2013.



















TANGA IGITEKEREZO