Ayo masomo bazajya bayahabwa binyuze mu mushinga wa CARE (Capacity Advancement for Resilience and Excellence) wa Guverinoma ya Écosse muri gahunda yayo yo guteza imbere ubufatanye bugamije guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Umushinga wa CARE uzaba ugizwe n’ibice bibiri birimo gutegura amasomo azajya ahabwa buri muntu wese ukora umwuga w’ububyaza n’ubuforomo, kwita ku bana no ku mpinja, ndetse no kwigisha abari muri izo nzego uburyo barushaho kunoza inshingano bakora.
Dr. Pacifique Hagenimana uhagarariye Global Health partnerships ari nayo ifite mu nshingano uyu mushinga, yavuze ko iby’ibanze byamaze kurangira ku buryo ugiye guhita utangira ndetse uzafasha benshi mu bakora muri serivisi zo kwita ku babyeyi n’abana.
Ati “Icyiza cy’uyu mushinga ni uko uzasigaho amasomo umuntu wese ukora muri izo nzego agomba kwiga ku buryo dufatanya mu kugera kuri ya ntego twifuza yo kugabanya ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka.”
Uyu mushinga uzamara umwaka n’igice (amezi 18) ndetse ku ikubitiro uzabanza gukorera mu bitaro bine n’ibigo nderabuzima 20, aho abazahabwa ayo masomo bazajya bayaherwa ku bitaro cyangwa ibigo nderabuzima bakoraho.
Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu bijyanye no kwita ku buzima bw’abana ndetse n’ababyeyi hagabanywa imfu z’ababyeyi bapfa babyara, abana bapfa bavuka n’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu.
Ibya bigaragazwa n’uburyo imibare yabo yagabanyutse guhera mu 2000 kugeza uyu munsi, aho nk’ababyeyi bapfa babyara bavuye ku babyeyi 1.116 mu babyeyi ibihumbi 100 babyaye mu 2000, bagera ku babyeyi 149 mu babyeyi ibihumbi 100 babyaye mu 2025, nk’uko Ubushakashatsi bwa karindwi kumibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS) bwabigaragaje.
Abana bapfa bavuka bavuye ku bana 43 bapfaga mu bana 1000 bavutse, bagera ku bana 17 mu 2025. Naho abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu bavuye ku bana 185 mu bana 1000 bagera ku bana 36 mu 2025.
Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe Porogaramu zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana mu mavuriro mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Cyiza François Regis, yavuze ko aho u Rwanda rugeze hashimishije ariko hakiri byinshi byo gukorwa.
Ati “Ibyo byagezweho binyuze mu ngamba nyinshi zashyizweho zirimo ubuvuzi bugera kuri bose ubwo ni kuvuga kwegereza serivisi z’ubuvuzi abantu kugeza ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima, ku buryo umuturage abona serivisi z’ubuvuzi hafi. Ikindi ni ukongera umubare w’abakora muri serivisi z’ubuzima ndetse no kubongerera ubushobozi.”
Yakomeje avuga ko aya masomo azahabwa aba baganga, abaforomo n’ababyaza azongera serivisi zitangwa muri urwo rwego.
Ati “Iyi gahunda izadufasha mbere na mbere kongera ubushobozi bw’ibitaro bizakorerwamo uyu mushinga ndetse n’ubw’abakozi bakora muri izo serivisi ndetse na bo bazigishe bagenzi babo basigaye.”
U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 nibura izo mpfu zagabanyuka zikagera kuri 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera kuri 70.
Mu kugera kuri iyo ntego u Rwanda rwiyemeje kongera umubare w’abakora muri izo nzego, kubongerera ubushobozi ndetse no kongerera ubushobozi ibitaro n’ibigo nderabuzima.
Hongerewe kandi serivisi zihabwa umubyeyi utwite aho nk’inshuro yagombaga kwisuzumisha zavuye kuri enye zikagera ku nshuro umunani.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 510, ibitaro bingana na 57, amavuriro y’ibanze 1200 na ho ibitaro bya Kaminuza ni bitandatu kongeraho ibindi 10 byo ku rwego rwa kabiri bigenda bifungurwa hirya no hino mu Ntara.
Mu 2024 ni bwo u Rwanda rwatangiye iyi gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga, aho izarangira byibuze abaturage 1000 bitabwaho n’abaganga bane bavuye kuri umwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!