Ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’Inteko Rusange ya RPMFA yateranye ku itariki ya 19 Ukuboza 2025.
Umunyamabanga wa RPMFA, Dr. Mukabalisa Peace, yagaragaje ko gukoresha umuganga muri ayo mavuriro bimaze kuba ikibazo gikomeye kuko abahari ari bake kandi bahenze.
Ati “Ikibazo cy’imishahara y’abaganga mu by’ukuri kirakomeye. Na twe ba nyir’amavuriro ubanza dufata ibyemezo bihutiyeho nubwo wenda ntazi aho abandi bayakura.”
“Umuganga arabyuka akaza akakubwira ati ‘nabonye amasezerano ahandi anyishyura aya, uyarampa?’ Hari uhita afata icyemezo gihutiyeho cyo kuyamuha ariko ntaba yayakoreye ingengo y’imari cyangwa ngo ayapangire. Usanga yego umuganga avura abarwayi bagakira ariko wowe nyir’ivuriro nta kintu ukuramo.”
Gusa yagaragaje ko kimwe mu bituma umushahara w’abaganga mu mavuriro yigenga uzamuka cyane harimo n’amwe muri ayo mavuriro cyane amashya ashaka gutangira akoresha abakomeye muri uwo mwuga.
Ati “Araza akamubaza ati ‘baguha angahe hano?’ undi ati wenda miliyoni 5 Frw, ati ‘njye nzaguha miliyoni 6 Frw’. Ariko se mu by’ukuri ayo mafaranga turayakorera?.”
Dr. Mukabalisa yagaragaje ko hakenewe kwiga kuri icyo kibazo mu buryo ataramenya inzira byakorwamo n’urwego rwabikora kugira ngo amavuriro yabo adahomba.
Ati “Twe turi abashoramari uwo muganga ntaba abyitayeho ariko dukomeje gutya bamwe bafunga imiryango.”
Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri MINISANTE, Dr. Rukundo Athanase, yavuze ko ikibazo cy’ihenda ry’abaganga acyumva ariko ko igisubizo ari uko ayo mavuriro by’umwihariko ibitaro byagira uruhare mu kubigisha.
Ati “Mu bihugu bimwe usanga buri bitaro byigenga bifite ishuri ry’ubuvuzi ariko wenda birahenze ibyo. Icyashoboka ni uko mwagira uruhare mu kwigisha nka MINISANTE tukajya tubohereza abanyeshuri bakiga banakora kuko tuba tubafite benshi. Mushobora no kugira uruhare mu kuba mwatanga nka buruse se ariko mukagira uruhare mu kwigisha abaganga muri ya gahunda dufite ya 4x4.”
Ikindi kibazo abo muri ayo mavuriro ni icy’abarwayi bavurwa ariko bagakenera koherezwa mu bitaro bya Leta bitewe n’uburwayi gusa ibitanda bikabura bigatuma babura ubuvuzi ku gihe.
Dr. Rukundo yababwiye ko mu iteka rya MINISANTE rishya ubu ayo mavuriro agomba kuvura abarwayi kugeza ku rwego badakeneye kubohereza mu bitaro bya Leta.
Ati “Ikirimo gishya ni uko ivuriro ryigenga rigomba guha abarwayi serivisi ritanga ku rwego rwo hejuru. Ubu nta mpamvu yo kugira ngo amavuriro akore urutonde rurerure rw’indwara avura.”
“Abo byinshi bizananira bazahitamo, niba yiyemeje kubaga cyangwa kuvura abana abe afite buri kimwe gisabwa cyo kubikora. Amavuriro yigenga dushaka ko ahubwo adufasha kuzuza ibyuho bigihari tukagabanya abo twohereza kwivuriza hanze.”
Imibare ya MINISANTE yo muri Nyakanga 2024 igaragaza ko igihugu gifite abatanga serivisi z’ubuvuzi mu mavuriro bose hamwe 25.609.
Ni mu gihe biteganyijwe ko gahunda ya 4x4 yatangiye muri Nyakanga 2023 igamije gukuba kane umubare w’abatanga serivisi z’ubuvuzi izazamura uwo mubare ube 58.582 mu 2028.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!