00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera ku 4000 bavuriwe muri Huye Isange Rehabilitation Centre kubera ibiyobyabwenge

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 26 November 2025 saa 07:21
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Isange Rehabilitation Centre giherereye mu Karere ka Huye bwatangaje ko kimaze kuvura abantu bari hagati y’ibihumbi bitatu na bine bafite ibibazo by’ububata bw’ibiyobyabwenge mu myaka 10 kimaze gishinzwe, aho umubare munini w’abakigannye ari ababaswe n’inzoga ndetse n’urumogi.

Ibi ni ibigwarukwaho n’Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo Dr. Patrick Rwagatare, aho mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko abenshi bifuza gufashwa n’iki kigo ari abagabo.

Bose bahuriza ku kuba baratangiye kunywa cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge bakiri bato, nko ku myaka 10, bitewe n’ibibazo byo mu miryango ndetse no kurerwa nabi.

Ati “Igihe umwana atangiye kunywa inzoga akiri muto, cyane cyane iyo bihujwe n’ibibazo byo mu muryango, byoroshya kwiyumvamo ingeso mbi zo kwiyegurira ibiyobyabwenge.”

Dr. Rwagatare yasobanuye ko inzoga n’urumogi ari byo biyobyabwenge bikunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko, nubwo harimo n’abakoresha ‘cocaine’.

Nshimiyimana Alain w’imyaka 28 umwe mu babaye muri Isange Rehabilitation Centre, kubera kubatwa inzoga n’urumogi, agasezererwa mu 2022, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuhava yasubiye ku murongo yiyemeza gushinga umuryango ugamije kurwanya ibiyobyabwenge, ubu asigaye ahuriyemo n’abandi bagenzi be bahanyuze 12.

Avuga ko ubuzima yabayemo mbere bwamudindije kubera ikigare yabagamo kikamukururira kunywa inzoga zatumye afungwa inshuro enye, akaba umutwaro ku muryango n’igihugu.

Ati “Nta kintu nari nsigaranye, uretse amadeni no guteka imitwe ku bo twiganye. Byari byarabaye bibi cyane. Nagiye kwa muganga, marayo amezi ane bamvura inzoga, ndongera nsubira ku murongo. Iyo iki kigo kitabaho ubu biba ari ibindi.’’

Nyuma yo gusohoka muri kiriya kigo, Nshimiyimana yiyemeje gufasha urubyiruko kuva mu bubata bw’ibiyobyabwenge abinyujije mu Muryango yise Save Life Foundation.

Umuyobozi Mukuru wa Huye Isange Rehabilation Centre, Dr. Rwagatare Patrick, avuga ko iki kigo kimaze kwakira abantu bari hagati ya 3000 na 4000 mu myaka 10 kimaze

Ubuhamya bwe abusangiye na Marie Chantal, umukobwa wahavuriwe mu mwaka wa 2017, uvuga ko yari yarabaswe n’inzoga nyuma y’ihungabana yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ata amashuri yigaga i Burayi, ariko aho agarukiye mu Rwanda akajyanwa kuvurwa, ubu yasubiranye ubuzima.

Avuga ko yafashishwe maze mu 2018 agatangira Kaminuza bushya mu Rwanda, ayisozanya n’amanota meza yo mu cyiciro cya mbere none ubu akaba asoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ndetse ubu yabaye n’umukozi wa Leta.

Chantal na we nyuma yo gukira, ubu yihaye umukoro wo gufasha abandi bafite ibibazo nk’ibyo yahoranye, kuko yemera ko uwabaye umurwayi ari we wafasha undi murwayi agakira neza.

Ati “Ubu nanjye ndashaka gufasha abandi bantu benshi kuko iyo umurwayi afashije undi ni bwo haboneka umusaruro mwinshi, kandi numva nzibanda ku bagore kuko ni bo ba mutima w’urugo. Kumva umugore ari we ubyara, akanarera ariko akabatwa n’ibiyobyabwenge, wakwibaza niba azabyarira mu muhanda cyangwa mu kabari!’’

Akomeza avuga ko yumva ashishikajwe no gukomeza kumvisha abaturarwanda ko ubu ari uburwayi, kugira ngo abafite icyo kibazo cy’ububata ntibahabwe akato, ahubwo bakorerwe ubuvugizi kandi bitabweho, ndetse habeho n’ibikorwa byo gukumira mu rubyiruko.

Kuva mu mwaka wa 2015, Huye Isange Rehabilitation Centre imaze kwakira abarwayi hafi 4000, ubuyobozi bw’iki kigo bukagaragaza ko hari ushobora gutekereza ko uyu mubare waba ari muto, ariko ngo biterwa n’uko abenshi mu bafite ubu burwayi bw’ububata bataba babyemera, bikaniyongeraho kuba ubuvuzi buhatangirwa bugihenze, kandi igihe gito umurwayi yahamara kiba kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu.

Kuri ubu, iki kigo kiri kwita ku barwayi 58, barimo abagabo 55 n’abagore batatu, mu gihe gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100.

Uretse ababaswe n’inzoga, urumogi, cocaine n’ibindi biyobyabwenge binyobwa, muri iki kigo banakira ababaswe n’imikino y’amahirwe (betting), ndetse n’abandi bake babaswe n’imibonano mpuzabitsina idasanzwe, harimo kwikinisha n’ibindi, kikaba kandi cyakira n’abanyamahanga.

Abagana muri Huye Isange Rehabiitation Centre, bahurira ku kuba baba barabaye imbata z'ibiyobyambwenge byabigaruriye birimo n'imyitwarire idasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages