Raporo yakozwe na ONUSIDA igaragaza ko uyu mubare wagabanutse cyane ugereranyije no mu 2015, ahabarurwaga abagera kuri miliyoni 1.9 bishwe na Sida.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse ibi byagezweho kubera ko hafi kimwe cya kabiri cy’abayirwaye batangiye gufata imiti igabanya ubukana ku nshuro yabo ya mbere.
Ku isi yose habarurwa abagera kuri miliyoni 36.7 babana na Virusi itera Sida, 53% bakaba babasha gufata imiti igabanya ubukana ituma babasha kubaho igihe kirekire.
Umuyobozi mukuru wa ONUSIDA, Michel Sidibé,yatangaje ko bageze ku ntego bari barihaye mu 2015 yo guha imiti igabanya ubukana abagera kuri miliyoni 15, ndetse bakaba bafite gahunda yo gukuba uyu mubare inshuro ebyiri kugira ngo bagere ku byo biyemeje kugeza mu 2020.
Muri iyi raporo kandi ONUSIDA yagaragaje ko kuva mu 2010, ibihugu byo Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika byari byarazahajwe n’icyorezo cya Sida byabashije kugabanya ubwandu bushya kugera kuri hafi kimwe cya gatatu. Icyizere cyo kubaho na cyo kiyongereyeho imyaka 10.
ONUSIDA yihaye intego yise 90-90-90, aho bateganya ko muri 2020, 90% by’abafite Virusi itera Sida bazaba babizi, 90% byabo bakaba bafata imiti igabanya ubukana, ndetse 90% Virusi ikagabanuka mu mubiri ku buryo batabasha kwanduza.
Mu 2016 iyi mibare yari ku kigero cya 70% cy’abazi ko banduye, 77% muri bo bakaba bari ku miti, mu gihe 82% virusi itera Sida yari yaragabanutse mu mubiri wabo.



















TANGA IGITEKEREZO