00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore 91 babyarira kwa muganga 36 nibo bavayo baboneje urubyaro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 February 2019 saa 04:17
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko imibare y’abagana serivisi zo kuboneza urubyaro ikiri hasi cyane kuko mu bagore 91 bajya kubyarira kwa muganga, abasaga 36 bahava baboneje urubyaro.

Ni imibare iyi Minisiteri ivuga ko ikiri hasi bitewe nuko hari abavuga ko bishobora kubagiraho ingaruka.

Ubusanzwe uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa mu Rwanda burimo ubukoresha imisemburo (ibinini n’inshinge) ndetse n’ubudakoresha imisemburo aribwo agakingirizo, agapira ko mu mura (IUD), Kwifungisha, Kubara, Urwugara, Akugara k’inkondo y’umura, Spermicide no Kwiyakana.

Bamwe mu baturage bagagaragaza ko kuboneza urubyaro muri ako karere, harimo abumva neza akamaro ka byo ariko bakabibuzwa n’uko batinya kuba bacibwa inyuma n’abagabo babo bakajya kubyara hanze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Serucaca Joel yavuze ko nubwo hari ingamba zafashwe zirimo ubukanguramba ariko umubare w’abagore baboneza urubyaro ukiri hasi cyane.

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi navuga ko imibare ikiri hasi ni abagana serivisi zo kuboneza urubyaro kuko muri 91 baza kubyarira kwa muganga 36 nibo bonyine babasha kugana izi serivisi. Ni ibintu tugikorera ubukangurambaga ngo biyongere.”

Raporo ya gatanu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku Miturire n’Ubuzima (RDHS 5) yerekanye ko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 13,497, bugaragaza ko mu 2005 umugore umwe yabarirwaga impuzandengo y’abana 6.1, mu 2014/2015 yageze kuri 4,2. Intego ni uko baba 2, 3%.

Serucaca akomeza avuga ko hafashwe ingamba zirimo kwifashisha abajyanama b’ubuzima mu kugira uruhare mu izamuka ry’abagore babyarira kwa muganga n’abitabira serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku kuboneza urubyaro mu Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko Abanyarwanda bangana na 60% mu mwaka wa 2024 bazaba bafite uburyo bugezweho bwo kubafasha kuboneza urubyaro.

Mu bagore 91 babyarira kwa muganga abagera kuri 36 nibo bahava baboneje urubyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages