00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bashobora kuzajya babyarira ku mavuriro y’utugari

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 January 2019 saa 01:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima (Minisanté) yatangaje ko igiye kongerera ubushobozi abaforomo b’amavuriro yo ku rwego rw’Akagari (Poste de santé) ku buryo ababyeyi batwite bazajya bahabyarira bitabasabye kujya ku bigo nderabuzima.

Ubusanzwe umugore utwite asabwa kwipimisha buri gihembwe, abaganga bagakurikiranira hafi ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite, agasabwa kuzihutira kujya ku kigo nderabuzima igihe abonye ibimenyetso bya mbere by’uko agiye kubyara.

Ibi bikorwa mu rwego rwo kugabanya umubare w’abana n’ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara n’umubare w’abana badura virusi ya Sida igihe bavuka.

Igenzura ryakozwe mu 2015 ku mibereho y’abaturage mu Rwanda (DHS) riba rimwe mu myaka itanu, ryerekanye ko ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara bari 210 ku bihumbi 100 naho abana bapfa bataragira imyaka itanu bari 50/1000.

Mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyanyuze kuri Radiyo Rwanda kuri iki Cyumweru, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisante, Dr. Zuberi Muvunyi, yavuze ko bari gushaka uko ababyeyi batwite bazajya babyarira kuri Poste de santé.

Ubusanzwe Poste de santé igira abaforomo babiri n’abaganga babiri, abaforomo bakaba bafite n’ubushobozi bwo kubyaza nk’Uko Dr. Muvunyi yabisobanuye.

Dr. Muvunyi asanga kuba Poste de santé zifite abaforomo ari amahirwe y’uko zishobora gukurikirana abana bafite imirire mibi, gutanga ubufasha ku ndwara zandura n’izitandura nk’umuvuduko w’amaraso, iz’umutima n’izindi.

Ati “Hari amavuriro ashamikiye ku bigo nderabuzima bitewe n’ukuntu ari kure yabyo ugasanga twarashyizemo n’ubundi bushobozi ku buryo ababyeyi bashobora kuhabyarira ariko n’ubundi niho birimo bishya bishyira. Byanze bikunze izo poste de santé turashaka ko zizabasha gufasha abagore batwite, bakabyarira aho ku tugari.”

Mu Rwanda hari ibigo nderabuzima 503 bitangirwaho serivisi z’ubuzima zirimo n’izo gusuzuma no kubyaza abagore batwite.

Guverinoma yihaye umuhigo ko mu 2024 buri kagari kazaba gafite ivuriro ryako ndetse hari uturere tuwugeze kure, nk’aka Nyanza gasigaje utugari tubiri gusa.

Ababyeyi batwite bashobora kuzajya babyarira ku mavuriro y’utugari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages