00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga bashya mu by’imiti beretswe amahirwe adasanzwe ahishe muri uwo mwuga

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 20 March 2022 saa 11:39
Yasuwe :

Urugaga rw’abahanga mu by’imiti rwahuguye abanyamuryango barwo bashya mu rwego rwo kubafasha gushinga imizi mu mwuga w’ubuhanga mu by’imiti.

Byabaye kuwa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, bibera muri Mount Kenya University Rwanda iherereye mu Murenge wa Kagarama wo mu Karere ka Kicukiro.

Aya mahugurwa asanzwe aba kenshi mu mwaka, agamije guha ikaze abanyamuryango bashya baba barasoje amasomo ya Kaminuza, bakanatsinda ibizamini biba byateguwe bibemerera kwinjira mu rugaga no gutangira gushyira mu bikorwa umwuga wabo.

Mu biganiro byatanzwe byibanze ku nsangannyamatsiko zitandukanye zirimo kugaragariza abahanga mu by’imiti bashya amahirwe aboneka mu mwuga wabo n’ahazaza hawo mu Rwanda ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga umuhanga mu by’imiti mu kazi ke ka buri munsi.

Ni ibiganiro byatanzwe n’abayobozi b’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti, barimo Dr Hahirwa Innocent, Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti, wahaye ikaze abahanga mu by’imiti bashya no kubatera akanyamuneza k’umwuga mwiza binjiyemo no guterwa ishema nawo.

Uzabakiriho Darius, Umubitsi w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti, yatanze ikiganiro kigamiije kwereka abanyamwuga bashya amahirwe y’ikirenga ari muri uyu mwuga ndetse n’ahazaza hawo mu Rwanda.

Yabakanguriye kuwitabira no kwiyungura ubuhanga muri wo mu rwego rwo gutegura ahazaza hawo heza.

Muhire Innocent, umuhanga mu by’imiti ukorera mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, yavuze ko u Rwanda rubakeneyeho kuba abahanga mu by’imiti bafite ubwiza mu kazi, ubunyamwuga, ubwangamugayo, gukunda umwuga kuruta amafaranga, gutanga imiti ikwiye mu buryo bukwiye, kutarebera amakosa akorwa mu mwuga n’ibindi.

Dr Hahirwa Innocent, umuyobozi w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti yavuze ko bageze kure bashyira mu bikorwa imihigo urugaga rwihaye, nk’aho bamaze guha imbaraga zihamye Urugaga rw’abahanga mu by’imiti, bityo hakaba nta wemerewe gukora uwo mwuga atarurimo.

Imbogamizi rw’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti ruhura nazo mbogamizi harimo no kuba hari ibyiciro by’umwuga babamo bitaboneka mu myigishirize ya Kaminuza zo mu Rwanda, bityo imyanya iba iteganyirijwe mu kazi igahabwa abatarabyigiye.Muri ibyo hari nk’icy’umutekinisiye mu by’imiti (Pharmacy technician). Ibyo kandi bijyana no kuba nta mashuri abafasha gukeneka umwuga wabo aboneka mu Rwanda.

Urugaga rw’abahanga mu by’imiti rubungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye imyifatire myiza, ubunyangamugayo n’ubwitange bya ngombwa mu murimo w’abahanga mu by’imiti, rukanareba ko abarugize bose bubahiriza ibyo bashingwa n’umwuga wabo.

Dr Hahirwa Innocent, umuyobozi w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti yavuze ko bageze kure bashyira mu bikorwa imihigo urugaga rwihaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages