00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajyanama b’ubuzima b’i Huye bahawe indorerwamo z’amaso

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 22 October 2023 saa 10:11
Yasuwe :

Abajyanama b’ubuzima 150 bo mu karere ka Huye bahawe insimburangingo z’amaso abenshi bakunze kwita indorerwamo z’amaso (lunettes) zo kubafasha mu kazi kabo.

Ibi bibaye nyuma y’uko basuzumwe bagasanga bafite uburwayi bw’amaso. Bamwe mu bazihawe baganiriye na IGIHE, bavuze ko zije gukemura ikibazo cyo kutabona bari bafite.

Hakizimana Théoneste, Umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Mbazi yavuze ko yajyaga agorwa no kwandika umurwayi uje amugana ashaka ubuvuzi bw’ibanze atanga kandi ari ingenzi.
Ati “Mu busanzwe navunwaga no kwandika mu gitabo cy’abarwayi bazaga bangana kuko amaso yanjye atari akibona neza. Iyo narebaga mu gitabo nabonaga inyuguti ari nk’uturongo duto none ndabona neza”.

Mukashyaka Jacqueline wo mu murenge wa Tumba, yavuze ko mu minsi ishize yatangiye kujya agorwa no gusoma,akabona ibintu byinshi bicucitse bitabona, hakabaho n’igihe abireka akarindira abana be ngo bamwunganire mu kwandika abaje gusaba serivisi.

Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuba tubonye aya madarubindi. Tuzayafata neza kandi azatworohoreza kongera kubona neza.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata yavuze ko akamaro k’abajyanama b’ubuzima ari ntasimburwa, ari nayo mpamvu bahisemo kubafasha kubona indorerwamo z’amaso ku bafite ibibazo byo kutabona neza.

At “Abajyanama b’ubuzima tubasaba byinshi muri gahunda za Leta cyane cyane iz’ubuzima. Ibipimo byinshi dukoresha bihera kuri bo. Kuba twasanga hari abatabona neza, byaba ari ikibazo ari nayo mpamvu mukwiye ubufasha mukabasha kubona neza.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), byanatanze ubu bufasha bw’indorerwamo z’amaso, Prof.Dr Twagirimugabe Théogene, yasabye abajyanama b’ubuzima kuba intumwa nziza, bagashishikariza abaturage bafite ibibazo by’amaso kugana amavuriro kuko hari inzobere ziteguye kubafasha.

Ubuyobozi bwa CHUB bugaragaza ko mu barwayi 5000 bwakira mu kwezi baje kwivuza amaso, abarenga 40% bagaragaza uburwayi bw’amaso.

Visi Meya Kankesha Annonciata yambika indorerwamo umwe mu bajyanama b'ubuzima
Guhabwa indorerwamo bizeye ko bizafasha gutanga serivisi neza
Umuyobozi w'ibikorwa by'ubuvuzi muri CHUB Prof Dr Twagirumugabe Theogene yambika umujyanama w'ubuzima indorerwamo z'amaso
Dr Mukamana Felicite, inzobere mu buvuzi bw'amaso (wambaye umweru) ashyikiriza umwe mu bajyanama b'ubuzima indorerwamo z'amaso
Bamwe mu bajyanama b'ubuzima bishimiye guhabwa indorerwamo z'amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages