Iyi migenzo iboneka mu bihugu bitandukanye cyane muri Afurika, aho bakata imyanya y’inyuma ku mukobwa, bivugwa ko ari ukugenzura uko yazajya yifuza imibonano mpuzabitsina, isuku, isoko y’icyubahiro, ndetse bamwe mu babyeyi bagafata ko umukobwa wabo adakaswe byazamuviramo ipfunwe mu bandi.
Nyamara abahanga bo babibona nk’ibishobora kuba imvano y’uburibwe budakira, gutera ubugumba, kugira uburibwe mu kubyara, kubyara umwana upfuye, kuva mu buryo budasanzwe, n’ibindi cyangwa kwandura izindindwara mu gihe byaba bititondewe.
Muri uyu mwaka wa 2017, Isi yihaye intego zo “kutakirangwamo ikatwa ry’imyanya ndangagitsina ku bagore, bitarenze 2030.”
Mu gihe Isi yose yizihiza umunsi wo guca burundu ikatwa rya bimwe mu bice bigize imyanya myibarukiro y’umugore ifatwa nko guhonyora uburenganzira bwe, tariki ya 6 Gashyantare, inyandiko USAID yashyizwe ahagaragara, ivuga ko “Mu bihugu 29 aho ibyo bintu bikorwa, abakobwa bakorerwa FGM/C bakatwa bagifite munsi y’imyaka 15. Hafi kimwe cya kabiri cy’ibyo bihugu ahabashije kuboneka imibare, abakobwa benshi babikorerwa batarageza imyaka itanu.”
“Imibare ya UNICEF igaragaza ko abakobwa nibura miliyoni 30 bafite ibyago byo kuzakatwa mu myaka icumi iri imbere.”
FGM/C ikorwa mu mico n’imyemerere yo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu bihugu nka Indonesia, Malaysia, Uburasirazuba bwo hagati, Amerika y’Epfo, ibihugu bituranye n’u Burusiya. Gusa ngo bitewe n’abimukira, iyi migenzo igera no muri Leta Zunze Ubumwe za amerika, Australia no mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.
Uyu mugenzo umaze gufata indi ntera mu Bwongereza bwagutse, kuko nibura buri saha havugwa ikibazo kimwe kijyanye n’iryo hohoterwa rikorerwa abagobwa n’abagore.
Hagati ya Mata 2015 na Werurwe 2016, hagaragaye abakobwa cyangwa abagore inshuro 8 656 bagana abaganga basanganwa icyo kibazo, bangana n’umugore cyangwa umukobwa umwe buri minota 61. Gusa muri abo bose harebwe ku babaga bakimara kubikorerwa, basanze ari umwe mu minota 92.
Abakobwa b’imyaka 14 no munsi yayo bangana na miliyoni 44 ku isi hose bakaswe bimwe mu bice bigize imyanya myibarukiro yabo.
Abagera kuri 56% by’abakobwa bo muri Gambia bo muri iki kigero, 54 muri Mauritania na 50% by’abo muri Indonesia bafite imyaka 11 baba barabikorerwe.
Ibihugu byihganjemoiyi migirire ni Somalia yihariye 98%, Guinea 97% na Djibouti 93% aho abari hagati y’imyaka 15 na 49 baba babikorewe.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, Unicef n'irishinzwe kwita ku muryango, UNFPA, isaba ibihugu ko muri uyu mwaka wa 2017 byashyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko arengera uburenganzira bw’umukobwa n’umugore biganisha ku kumurinda gucibwa imwe mu myanya myibarukiro.
Ibi bivuze ko abahuye n’iki kibazo bakwiye kwitabwaho, ndetse imiryango igahabwa ubumenyi ku bibi n’ibitera iyi migirire n’akamaro ko kuyirinda.





Ibitekerezo 0