Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira ubwo hasozwaga inama y’iminsi ibiri yari ihuje Ishyirahamwe ry’Abahanga mu by’Imiti b’Abanyafurika batuye mu Bufaransa (APAF) n’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda, yigaga ku iterambere ry’umwuga wabo binyuze mu gukorana n’izindi nzego zita ku buzima.
Dr. Hahirwa Innocent uyobora urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda avuga ko hari abahanga mu by’imiti batagira inama abarwayi babagana ku miti babahaye, ikintu ahamya ko atari cyiza.
Ati “Abakora cyane cyane muri za farumasi usanga badaha umwanya munini abarwayi ngo babaganirize ku miti baba bagomba gufata, ariko turimo turagerageza gukangurira abantu guhindura iyo mico kuko ni byiza ko umurwayi iyo abonye umuti agomba guhabwa inama z’uburyo umuti ugomba gufatwa, ibyo agomba kwirinda kuwufatana n’ingaruka umuti ushobora kugira bakabiteguza umurwayi.”
Yakomeje asaba abahanga mu by’imiti gushyira imbere ubuzima bw’umuntu, bakongera kwibuka ibyo umwuga ubasaba wo gutanga inama ku babagana.
Nibyobyiza Grace Fabiola, umwe mu bahanga mu by’imiti avuga ko kimwe mu bituma hari bamwe bakora uwo mwuga bataganiriza abarwayi ari nka farumasi ziba zifite abazigana benshi ku buryo batabona umwanya wo kuganiriza buri murwayi.
Ati “Ntibikunze kubaho muri rusange ariko aho bigaragara biterwa nuko baba bafite ababagana benshi bigatuma batabona umwanya wo kuganiriza buri murwayi.”
Umuyobozi wa APAF, Patrice Tagne, abona buri muhanga mu by’imiti w’umunyamwuga wese yagakwiriye guha amakuru yose umurwayi mbere yo kubona imiti.
Ati “Uretse abahanga mu by’imiti, abafite aho bahuriye n’ubuzima bw’umuntu bose bagomba kujya baha abarwayi umwanya bakabaganiriza. Ikindi gishobora kuba gitera abahanga mu by’imiti kudaha abarwayi umwanya nuko abenshi baba bashaka guha serivisi abandi barwayi babategereje.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abahanga mu by’imiti 1000, aho umwe yita ku bantu ibihumbi 14. Intego ihari nuko byibuze mu 2025 umuhanga mu by’imiti umwe azajya yita ku barwayi ibihumbi 10.



















TANGA IGITEKEREZO