00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha RAMA bagiye kwemererwa kwivuriza mu mavuriro y’ibanze

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 October 2025 saa 10:10
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abivuriza ku bwishingizi bwa RAMA bagiye kujya bemererwa kwivuriza mu mavuriro y’ibanze ‘postes de santé’ aho ku ikubitiro hazaherwa ku mavuriro 15 nk’uburyo bw’igerageza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ivan Butera, yabitangaje kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, ubwo yaganiraga n’Abasenateri.

Yavuze ko nubwo hagiye guherwa ku mavuriro 15, gusa gahunda ni uko igomba kugezwa mu mavuriro y’ibanze yose.

Ati “Nubwo tugiye guhera kuri aya mavuriro 15 gusa, gahunda ni uko bigera mu gihugu hose.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite amavuriro y’ibanze 1294 mu gihugu aho abayasabamo serivisi bageze kuri miliyoni enye.

Minisitiri Butera yavuze ko hari gahunda yo guteza imbere amavuriro y’ibanze kuko byagaragaye ko afite akamaro mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage.

Yemeje ko byanagaragaye ko hari serivisi zatangwaga muri ayo mavuriro zirimo nk’ubuvuzi bw’amaso n’amenyo byagaragaye ko zikenewe cyane bityo ko hari gushyirwamo imbaraga ngo amavuriro y’ibanze abone abaganga b’izo ndwara.

Yerekanye ko mu kubashyiraho, harebwa uburyo umuganga umwe ashobora gukorera ku mavuriro arenze rimwe ariko mu buryo bumworohereza bitewe n’aho ayo mavuriro aherereye.

Abasenateri bagaragaje ko mu ngendo bakoze mu gihugu ubwo basuraga amavuriro y’ibanze, basanze abaturage bifuzaga ko n’abakoresha RAMA bajya bahabwa serivisi z’ubuvuzi kuko hakoreshwaga mituweri gusa.

Senateri Uwera Pelagie yagaragaje ko kuba RAMA igiye gukoreshwa, bizafasha abikorera nubwo hagiye guherwa ku mavuriro make.

Guverinoma y’u Rwanda itagenya ko mu myaka itanu hazubakwa andi mavuriro y’ibanze 100 kandi azaba yubatswe mu buryo bugezweho.

Yemeje ko ishyize imbaraga mu gukemura ibibazo byagaragaye mu mavuriro y’ibanze, kunoza imitangire ya serivisi, kongera umubare w’abakozi n’ibikorwaremezo by’ibanze bikanewe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ivan Butera yavuze ko abakoresha RAMA bagiye kwemererwa kwivuriza mu mavuriro y'ibanze
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier
Senateri Uwera Pelagie yavuze ko kwemerera abakoresha RAMA kwivuriza mu mavuriro y'ibanze, bizafasha n'abikorera bashoyemo imari
Senateri Usta Kaitesi yasabye gutanga imiti ku ndwara zitandura byakoroshywa
Abasenateri basabye ko amavuriro y'ibanze yitabwaho kurushaho
Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages