Byagarutsweho n’Umujyanama mu Kigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima, Health Development Initiative (HDI), Mporanyi Theobald, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Huye bungurana ibitekerezo ku itegeko ryo gukuramo inda.
Ibyo biganiro bibaye nyuma y’ibyabaye muri iki cyumweru aho HDI yaganiriye n’abangavu batewe inda imburagihe; ababyeyi babo; inzego z’urubyiruko n’iz’abagore; abajyanama b’ubuzima ndetse n’ishyirahamwe ry’abakora umwuga w’uburaya.
Yagaragaje ko uwakuyemo inda mu buryo bwa magendu ashobora gukurizamo ubumuga n’uburwayi bukomeye ariko kandi ateza umuryango we igihombo ndetse na Leta ikabihomberamo.
Ati “Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rishinzwe ubuzima rusange muri Kaminuza y’u Rwanda bwerekanye ko inda z’abagore zivamo buri mwaka zirenga ibihumbi 60; muri zo hari nyinshi zakuwemo mu buryo bwa magendu. Zimwe na zimwe rero kugira ngo bavure benezo ku mwaka bitwara arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari [arenga Miliyari y’amanyarwanda].”
Yasobanuye ko muri bo hari abajya kwa muganga bangiritse imyanya myibarukiro; abakurwamo nyababyeyi kuko yangiritse n’abahura n’ibindi bibazo bigatuma bihenda leta mu kubavuza kuko bahabwa ubuvuzi n’inzobere akenshi zituruka hanze y’igihugu.
Mu mpera za 2019 mu Rwanda hatowe itegeko ryemerera abakobwa n’abagore kuba bajya kwa muganga gukuzamo inda mu buryo bwemewe kandi bukozwe neza igihe bujuje ibisabwa.
Ababyemerewe bari mu byiciro bitanu; icya mbere ni umwana watewe inda afite imyaka y’amavuko iri munsi ya 18; uwa kabiri ni umukobwa cyangwa umugore wafashwe ku ngufu; uwa gatatu ni uwatewe inda n’uwo bafitanye isano itarenze igisanira cya kabiri.
Uwa kane ni uwabanishijwe ku ngufu n’umugabo bagashyingiranywa ku gahato; uwa gatanu ni umugore utwite ariko abaganga bakabona ko uwo atwite adashobora kuvuka kubera impamvu zijyanye n’ubuzima.
Ni itegeko ryitezweho umusaruro
Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Huye, Christine Dusabeyezu, yavuze ko iryo tegeko baryitezeho umusaruro mu buryo bugera kuri bune.
Ubwa mbere ni uguteza imbere abakobwa kuko iyo batewe inda imburagihe bibadindiza mu kwiga no gukora ibibateza imbere; ubwa kabiri ni uguhosha amakimbirane mu miryango kuko ngo iyo abana babyaye biteza ibibazo mu ngo bigakurura ubwumvikane buke.
Uburyo bwa gatatu yavuze ko ari ubukungu kuko iyo abangavu batewe inda imburagihe Leta itakaza amafaranga menshi mu kubitaho igihe babyaye kugira ngo basubire mu buzima busanzwe n’abataye ishuri barisubiremo.
Yasobanuye ko icya kane ari ubuzima bwabo kuko iyo bakuyemo inda mu buryo bwa magendu bahatakariza ubuzima cyangwa bagakuramo ubumuga n’izindi ndwara zitandukanye.
Umuganga witwa Kayitesi Francine yavuze ko ibiganiro bahawe kuri iryo tegeko bibakanguye bityo bakaba bagiye kujya bihutisha serivise ku muntu ubagannye aje gukuzamo inda igihe yujuje ibisabwa.
Ingingo ya 123 iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko
Isobanura ko uwakuyemo inda cyangwa akayikurirwamo aba akoze icyaha kuko iyo ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 100 n’ibihumbi 200.
Uwayimukuriyemo ahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 500 byavamo ubumuga bwemejwe na muganga ubifitiye ububasha agafungwa imyaka iri hagati ya 20 na 25 byavamo urupfu agafungwa burundu.
Gusa ingingo ya 125 ivuga iyo uwujuje ibisabwa ashaka gukurwamo inda iyo abikoreye kwa muganga ubifitiye ububasha biba atari icyaha nk’uko bigaragazwa n’iteka rya Minisitiri w’ubuzima ryo muri 2019.
Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Imbuto Foundation na HDI hari gukorwa ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu bugamije gukangurira abantu kumenya no kubahiriza iryo tegeko rijyanye no gukuramo inda.
Abitabiriye ibyo biganiro mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu barimo abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abayobora ibigo nderabuzima, inzego z'umutekano n'abashinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango.






Ibitekerezo 0