Ibi byagaragajwe mu nama yabereye i Kigali ubwo umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira iterambere ry’umwana urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization werekanaga ibyavuye mu busesenguzi bwakozwe ku ngaruka za Covid-19 ku burezi bw’umwana w’umukobwa.
Muri Werurwe 2020 ubwo Save Generations Organization yakoraga ubusesenguzi ku ngaruka Covid-19 yagize ku bagenerwabikorwa bayo mu turere twa Gasabo na Kamonyi, ubusesenguzi bwerekanye ko Covid-19 yatumye haba impinduka ku miryango imwe n’imwe, yaba mu mibereho no mu bukungu.
Imiryango imwe n’imwe yagaragaje ko hashobora kubaho ubukene, bamwe bagaragaza ko kwishyura amafaranga y’ishuri ku bana babo bishobora kuba imbogamizi bitewe n’uko imikorere imwe n’imwe yagiye ihagarara, ibyo bikaba bishobora gutuma umubare w’abana bata ishuri wiyongera.
Muri uyu mwaka 2022, Save Generations Organization ku bufatanye n’indi miryango irindwi itari iya leta, bakoze ubusesenguzi mu turere turindwi tw’igihugu turimo Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Kamonyi, Nyagatare, Kirehe na Bugesera,.
Hari hagamijwe kurebera hamwe ingaruka zatewe na Covid-19 ku burezi cyane cyane uburezi bw’umukobwa, kumenya ibibazo bibuza abakobwa gusubira ku ishuri bifite aho bihurira n’icyorezo cya Covid-19 no gukora ubuvugizi hashingiwe ku bibazo byagaragajwe hagamijwe gushaka uko umwana w’umukobwa wahuye n’ikibazo agahagarika ishuri yafashwa gusubirayo.
Nubwo uburezi bw’abana bose ari ihame mu Rwanda, Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku burezi bw’urubyiruko kubera ifungwa ry’amashuri cyane cyane abana b’abakobwa.
Isesengura ryagaragaje ko bimwe mu bibazo bahuye nabyo harimo kwiyongera mu gushyingirwa batarageza igihe no gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikabaviramo gutwita hakiri kare, guta amashuri ndetse hakaba haviramo n’ibyago birimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abitabiriye inama bagaragaje ko hari aho usanga umwana watewe inda agaragara nk’igicibwa mu muryango, agakorerwa itotezwa ririmo no kwitwa utagira ubwenge, rimwe na rimwe uwahuye n’iki kibazo akagaragaraho kwiheza mu bandi , ahandi ugasanga imyumvire ikiri hasi ku babyeyi cyangwa abarera umwana wahuye n’ikibazo, hakabaho ubwo banga kumusigaranira umwana yabyaye ngo asubire ku ishuri.
Hagaragajwe ko haramutse habaye kwigisha ababyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abayoboye amadini byarushaho kuba inzira nziza yo guhindura imyumvire ya benshi, wa mwana w’umukobwa wahuye n’ikibazo cyo guteshwa ishuri akaba yasubizwa yo akiga nk’abandi.
Basabye kandi ko mu gihe habayeho umugoroba w’ababyeyi , hajya haganirirwamo n’ibibazo by’abana bataye amashuri kandi hagashakwa umuti bagasubizwayo.
Hagaragajwe kandi ko ari ngombwa ko urubyiruko ruhabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere hagamijwe guhindura imyumvire.
Umuyobozi mukuru wa G.S Gasogi mu karere ka Gasabo, yavuze ko hari ingero nziza z’ababyeyi bagiye bagarura abana b’abakobwa batewe inda mu gihe cya Covid-19, bagasubizwa mu ishuri.
Yakomeje asaba ko hakwiye kubakwa ubushobozi bw’inzego z’ibanze nk’igisubizo mu guhindura imyumvire kuri benshi.
Umuyobozi wa G.S Remera Indangamirwa mu karere ka Kamonyi, yavuze ko abana bagaruka ku ishuri ariko asaba ko hashakwa abajyanama mu by’imitekerereze bakabahumuriza.
Uwase Adeline warangije kwiga muri G.S Ndera mu Karere ka Gasabo, avuga ko hari abakobwa bagiye bata ishuri ntibagaruke bitewe n’ingaruka za Covid-19.
Ati “Hari abakobwa bagenzi banjye bagiye batwara inda mugihe cya Covid-19, bigatuma batagaruka ku ishuri mu gihe twari dusubiyeyo, kuko akenshi usanga baba baterwa isoni na bagenzi babo cyangwa se bakagira isoni z’uko bazakirwa muri sosiyete, no kutagaruka ku ishuri kuko bamwe babonye imirimo.”
Umuyobobozi Mukuru wa Save Generations Organization , Yvette Nyinawumuntu, yavuze ko ubufatanye bwa buri umwe ari ngombwa mu kubungabunga ubuzima bwiza bw’umwana by’umwihariko umwana w’umukobwa.
Ati”Ni inshingano za buri umwe wese gufasha umukobwa wataye ishuri bitewe n’ibibazo bitandukanye yahuye nabyo, hakaba harebwa uko yasubizwa ku ishuri. Ikindi kandi ntidukwiye kureberera abana b’abakobwa bataye amashuri bitewe no kuba barabyaye bakiri bato , ahubwo reka nabo basubizwe ku ishuri ndetse bahabwe ubufasha mu myigire yabo ya buri munsi.”
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yagaragaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021 mu gihe mu 2020 abari batewe inda ari i 19.701.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!