00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 31 nibo benshi tubonye banduye coronavirus ariko nta gikuba cyacitse-Dr Nsanzimana

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 June 2020 saa 11:48
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo habonetse abantu benshi bafite icyorezo cya coronavirus mu Rwanda, ariko ashimangira ko nta gikuba cyacitse.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 31 banduye coronavirus.

Ni bwo bwa mbere hari hagaragaye abarwayi benshi ku munsi umwe, kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020.

Kuri iki Cyumweru ubwo u Rwanda rwakiriye ibikoresho byo kuvura Coronavirus, byatanzwe n’Umuyobozi wa Dubai, Dr Nsanzimana yavuze ko abantu bashya banduye coronavirus nubwo ari benshi, aho baturutse harazwi.

Yagize ati “Nko mu karere ka Rusizi hari umubare mwinshi w’Abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barakirwa ndetse bashyirwa ahantu habugenewe baranapimwa, aba bafite uruhare runini rw’abantu batangajwe ejo, ni kimwe na Kirehe aho dusanzwe tubona abatwara imodoka zambukiranya impika zitwara ibicuruzwa.”

Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko nubwo imibare y’abanduye ari myinshi idakwiriye gutera abantu ubwoba nubwo natwe ukwiriye kwirara.

Ati “Nubwo ari iyi mibare ari myinshi ariko ntikwiye gutera abantu ubwoba, gusa na none ntikwiye gutuma abantu birara ngo bavuge ko ari Rusizi cyangwa Rusumo kuko iki cyorezo cyagera aho ariho hose. Mu minsi 15 ishize nta muntu wari uzi ko Rusizi twahagira ikibazo turimo guhangana nacyo, aho waba uri hose ugomba kumenya ko wirinda kuko ntuba uzi uwaba afite ubwo burwayi aho aba yaraturutse.”

“Nta gikuba cyacitse kubera umubare w’ejo, ariko ni no kudukangura ko coronavirus ntaho yagiye, abantu bakomeze bambare agapfumunwa neza, bakarabe intoki kandi basige intera hagati yabo”.

Dr Nsanzimana yavuze ko ikindi kirimo gutuma imibare irushaho kuzamuka, ari ibipimo byinshi birimo gufatwa kuko ubu basigaye barenza ibihumbi bibiri ku munsi.

Agaragaza ko gupima abantu benshi bitanga amahirwe yo kubona abafite uburwayi.

RBC igaragaza ko kugeza ubu mu karere Rusizi ariho bashyize ingufu mu minsi 10 ishize aho boherejeyo amatsinda y’abantu ngo bafashe ku bushobozi buhanzwe.

Yagaragaje ko gupima abantu muri aka karere ikomeje gutanga umusaruro, aho abarenga ibihumbi birindwi bamaze gupimwa.

Kugeza ubu abamaze kwandura coronavirus mu Rwanda ni 541, hamaze gupfa babiri mu gihe abamaze gukira ari 332.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko kuba habonetse abantu benshi banduye coronavirus nta gikuba cyacitse gusa abantu bagomba gukomeza kwirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages