Iyo raporo yasohotse ku wa Kane w’icyumweru gishije, ivuga ko yitaye ku mibare mishya y’igihugu cyose ku bigendanye n’agakoko ka HPV n’ubundi bwandu rusange bwandurira mu mibonano mpuzabitsina mu bantu bari hagati y’imyaka 18 na 59. Iyi raporo kandi yanarebye by’umwihariko ku bantu batakiriye urukingo rwa HPV.
Yerekana ko abanyamerika bagera kuri miliyoni 80 banduye nibura ubwoko bumwe bw’aka gakoko. Aka gakoko kandurira cyane mu mibonanano mpuzabitsina mu gihe harimo umwe wakanduye. Ubwoko butandukanye bw’iyi virusi buzwiho gutera kanseri mu bice binyuranye by’umubiri harimo imyanya myibarukiro, umuhogo n’ahandi.
Uwafashwe n’iyi virusi ntakunda kugaragaza ibimenyetso byayo ku buryo yamenya ko ayirwaye, gusa akenshi agira utubyimba ku ruhu by’umwihariko mu myanya myibarukiro haba ku mugore cyangwa ku mugabo.
Kuva mu 2013 kugeza mu 2014, abagabo banduye virusi ya HPV bari mu myaka 18 na 59 bari hagati ya 22.77% na 25.1% mu gihe ku bagore bari 20.4%.
Muri iyo myaka ibiri, 42.5% k’abakuze bari hagati y’imyaka 18 na 59 bari bafite HPV yo mu myanya myibarukiro. Ikigero cy’abari bafite ubu bwandu cyari hejuru mu bagabo kuko banganaga na 45.5% mu gihe abagore bari 39.9%. Abirabura [bo muri Amerika]nibo bagaragayeho aka gakoko cyane naho abantu bakomoka muri Aziya bo bari ku kigero cyo hasi.
Umuganga mukuru uvura indwara z’ibyorezo,Geraldine McQuillan akaba n’umwe mu bakoze iyi raporo, yatangaje ko batangajwe no kubona umubare w’abantu benshi bakuze bafite ibyago byo kurwara iyi ndwara mu gihe imibare iheruka yerekanaga ko 15.2% by’abagore bakuze aribo bari bafite iki kibazo.
McQuillan yagize ati” Intambwe ikurikiyeho ni yo kongera ubukangurambaga ku bigendanye n’ikwirakwira ry’ ubwoko bwa HPV buteje akaga mu baturage ba Amerika ku buryo bazabona ko iki ari ikibazo gikomeye maze bagakingiza abana babo bakiri mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu, bataratangira gukora imibonano mpuzabitsina.”
Ikigo gishinzwe kugenzura indwara no kuzikumira, gitanga inama ko abana bose bari hagati y’imyaka 11 na 12 bajya bafata inkingo nyuma ya buri mezi atandatu kugeza ku mezi 12 naho abafite 14 bashobora gufata inkingo nibura gatatu mu mezi atandatu.
Urukingo rw’aka gakoko rwatanzwe bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2006 ruhawe abangavu. Kuva ubwo ikwirakwira ry’aka gakoko gatera kanseri ryagabanyutse mu bagore bakiri bato, nk’uko inyigo yo mu 2016 yabigaragaje.
Nta muti w’iyi virusi ku wo yamaze gufata uretse ubuvuzi buhabwa uburwayi yateje.


















TANGA IGITEKEREZO