00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 100 bamaze guhuma kubera inzoga zitujuje ubuziranenge

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 29 July 2026 saa 10:11
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko bakomeje ingamba zitandukanye zo guhangana n’inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje kwangiza Abanyarwanda, aho kugeza ubu zimaze guhitana abantu 50 ndetse abandi 100 bakaba barahumye bamaze kuzinywa.

Minisitiri Habimana yavuze ko urugamba igihugu kirimo rwo gukangurira abantu kutanywa ibinyobwa byangiza ubuzima rukwiye kujyana no kumva ko gusinda ari uguta indangagaciro z’ingenzi kandi bigatuma umuntu atagira icyo yimarira, by’umwihariko abakiri urubyiruko.

Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026 mu nama yabereye i Kigali ihuriza hamwe abayobozi b’uturere twose, ba guverineri b’intara n’Umujyi wa Kigali, minisiteri zitandukanye, inzego z’umutekano n’izindi.

Ni inama yigaga ahanini ku bibazo byugarije umuryango mugari, by’umwihariko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Iyi nama ibaye mu gihe muri aya mezi hafi arindwi ya 2026 abamaze kwicwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, cyane cyane inzoga, bageze kuri 50, mu gihe hamaze kumenwa litiro zigera mu bihumbi 900 z’ibyo binyobwa.

Abagihanganye n’ingaruka z’ibyo binyobwa banyoye nk’uburwayi kandi ni abantu barenga 100 barimo abo mu Bugesera bahumye.

Minisitiri Habimana yavuze ko ibi ari ikibazo gihangayikishije cyane, bityo ko inzego zose zirebwa n’ubuzima bw’Igihugu zateranye ngo zirebe ibyarushaho gukorwa kuko umuryango nyarwanda wugarijwe, by’umwihariko abakiri bato.

Ati “Twashakaga gusesengura ngo turebe icyo tugomba gukora kugira ngo twubake Umunyarwanda ufite indangagaciro za Kinyarwanda kandi ufite ibikwiye byose kugira ngo u Rwanda twifuza kubaka turugereho.”

Yagaragaje ko mu muryango nyarwanda, by’umwihariko mu rubyiruko, hari ikibazo gikomeye cy’imyitwarire, aho usanga ubusinzi buri ku rundi rwego kandi atari ibintu bikwiye na mba kuko ari intandaro y’ibindi bibazo.

Ati “Buriya ni inzoga nyinshi cyangwa inzoga muri rusange zifite aho zihuriye no kugwingira kw’abana, amakimbirane mu muryango n’abana bata ishuri. Usanga kandi zitera kubura akazi aho iyo umuntu amaze kubatwa aba atatekereza ko adakeneye akazi cyangwa yaba anagafite akakavamo. Ibyo ni ibyonnyi biri mu muryango nyarwanda.”

Yagaragaje ko uretse ibyo bibazo bishamikiye ku myifatire itaboneye irimo n’ubusinzi, usanga harimo no gutakaza indangagaciro nyarwanda.

Ati “Kunywera gusinda ntabwo ari ibintu by’i Rwanda. Abakora ibinyobwa bagamije kwangiza ubuzima bw’abaturage ngo bakururemo amafaranga tumaze igihe duhanganye na bo. Bijyane no kwigisha abaturage n’urubyiruko rwacu kumva Umunyarwanda ufite indangagaciro zikwiriye uzabasha guteza imbere Igihugu cye.”

Minisitiri Habimana yavuze ko bemeranyije kunoza imikoranire y’inzego mu kurwanya ba rusahurira mu nduru bakora ibinyobwa byangiza Abanyarwanda kandi abazafatwa bakabihanirwa by’intangarugero.

Gusa, hari andi makuru avuga ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bashobora gukurikiranwaho uruhare mu ruhererekane rw’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kandi bazabihanirwa.

Iyi nama yabaye mu gihe haherutse gusohoka amabwiriza agenga ibijyanye no gutunganya ibinyobwa gakondo birimo urwagwa, umutobe, ubushera n’ikigage, aho kubitunganya bigamije ubucuruzi cyangwa kubitanga mu birori by’abantu benshi bizajya byakirwa uruhushya uretse gusa ibitunganyirizwa kunyobwa mu ngo.

Ni amabwiriza yashingiye ahanini ku kuba ibyo binyobwa byaragiye biteza ikibazo byo kugwa nabi ababinyoye bamwe bikabahitana cyane cyane ibyagenewe abantu benshi kurusha ibyateguriwe kunyobwa mu ngo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama yigaga ku bibazo byugarije umuryango mugari, by’umwihariko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba,Ntibitura Jean Bosco (ubanza ibumoso), uw'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange, mu bitabiriye ibiganiro
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda (ubanza ibumoso), Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène na Ministiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah bitabiriye inama
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo na we ari mu bitabiriye inama yiga ku guhangana n'ibibazo byugarije umuryango
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yanenze bikomeye abanywa inzoga bagamije gusinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages