Ubwo bushakashatsi bazabumurikira mu nama ku buvuzi bw’indwara y’umutima yatangiye kuri uyu wa 13 Mutarama kugeza kuwa 16 Mutarama 2016, yateguwe n’umuryango Magdy Yacoub Heart Foundation w’i Cairo mu Misiri.
Dr. Mutesa ni Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu buvuzi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, aho ashinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi mu bigo byose by’ubuzima mu gihugu.
Muri iyi minsi arimo gukorana n’ibitaro bya leta n’ibyigenga mu gukoresha inkunga mu bushakashatsi butandukanye burimo no kugaragaza isano indwara z’umutima zifitanye n’inkomoko y’umuntu.
Dr. Nyirimanzi akora mu bitaro bya Kaminuza i Butare mu ishami ry’ubuvuzi bw’abana. Yakunze gukorana n’itsinda ry’abaganga bazaga kubaga abana indwara z’umutima. yakoze ubushakashatsi ku ‘Ikurikiranwa ry’abana babazwe indwara y’umutima mu Rwanda’.



















TANGA IGITEKEREZO