Guhera kuri uyu wa Gatatu, Abaturage b’u Rwanda, Arabie Saoudite na Malaysia bafite ibyemezo by’uko bakingiwe Covid-19 bemerewe kwinjira muri Malta, igihugu kiri hagati ya Afurika n’u Burayi.
Bivuze ko ufite icyemezo cy’uko yakingiriwe muri ibyo bihugu azaba yemerewe kwinjira muri Malta atagombye kujya mu kato.
Abazemererwa kwinjira muri icyo gihugu ni abahawe doze zose z’urukingo kandi urukingo bahawe rukaba rwemewe n’Ikicyo cy’i Burayi gishinzwe imiti, European Medicines Agency (EMA).
Kugira ngo umuntu wakingiwe yemererwe kwinjira muri icyo gihugu, agomba kuba amaze nibura iminsi 14 ahawe doze ya nyuma y’urukingo, mbere yaho ntabwo byemewe.
U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu bike bifite abaturage babyo bemerewe kwinjira muri Malta hagendewe ku mbaraga rushyira mu guhangana n’icyorezo.
Urwo rutonde ruriho ibindi bihugu nk’ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Koweït, Singapore, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Serbia, Turikiya, Gibraltar, Jersey na Guernsey, Qatar, Albania, Australia, Misiri, Liban na Canada.
Guhera muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Malta yashyizeho amabwiriza y’uko abanyamahanga bashaka kuyinjiramo bagomba kuba barakingiwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!