00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bane bamaze kwibagisha bagabanyisha inda n’amabere

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 May 2017 saa 07:38
Yasuwe :

Muri Nzeri 2016, nibwo byatangajwe ko serivisi zo kubagwa hagamijwe kongera ubwiza cyangwa gukuraho inenge (Cosmetic Surgery), benshi bajyaga gushakira hanze zigiye kujya zitangirwa mu Rwanda n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH).

Muri serivisi zatangiye gutangwa harimo kugabanya inda (Abdominoplasty), kugabanya ibinure ku mubiri (liposuction), gutunganya amabere (Mastopexy), kugabanya amabere y’abagabo usanga yarakuze (Gynaecomastia correction) no guhindura imiterere y’amatwi (Otoplasty).

Ibitaro bya KFH bitangaza ko kuva ku wa 17 Nzeri 2016 izi serivisi zatangiye gutangwa ariko abanyarwanda bane gusa nibo bamaze kubagwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Furaha Charles, inzobere mu bijyanye no kubaga (Plastic surgeon), yatangaje ko kuba ubwitabire buri hasi cyane byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba hari icyuma cyifashishwa kitaraboneka.

Ati “Byaturutse ku kuba hari icyuma nari ntegereje cyamfasha gukora akazi neza kurushaho ariko ndizera ko kigiye kuboneka. Hari abagiye baza kunsaba kubikora ariko nkababwira nti mwihangane tubanze tubone icyo cyuma.”

Muri bane bahawe izi serivisi harimo uwagabanyirijwe amabere n’inda byari binini ndetse n’abagabo baje gutunganyisha amabere yabo.

Dr Furaha avuga ko kandi hari n’abandi batatu barimo n’utuye mu mujyi wa Kampala muri Uganda bari ku rutonde rw’abategereje kubagwa.

Uretse gutinda kw’icyuma kizifashishwa ariko, ubuke bw’abitabiriye izi serivisi ngo bunaturuka ku kuba abenshi bafite impungenge ku buziranenge bw’izi serivisi.

Yagize ati “Hari ikintu cyo kuvuga bati ese mu Rwanda bashobora kubikora kandi neza? Abantu benshi bategereje kureba abakozwe, kugira ngo babone gutinyuka.”

Ikiguzi cyo guhabwa serivisi zo kubagwa kugira ngo wongere ubwiza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, kiri hagati miliyoni 1.5 na 2.5 z’amanyarwanda. Nubwo kiri hejuru ngo nta ruhare bigira mu kubuza abantu kwitabira izi serivisi kuko n’ubundi bajyaga kuzishaka mu bihugu byo ku mugabane wa Amerika n’u Burayi.

Ubuke bw’inzobere buracyari imbogamizi

Nubwo ubwitabire bukiri hasi, mu Rwanda hari n’ikibazo cy’ubucye bw’abaganga b’inzobere mu kubaga hagamijwe gukosora inenge (plastic surgery) aho kugeza ubu ari babiri gusa.

Uretse kubagwa kugira ngo wongere ubwiza, kuva mu 2011, Dr Furaha anabaga abahuye n’ibibazo byo kwangirika kwa bimwe mu bice by’umubiri bitewe n’impanuka cyangwa ubundi bumuga umuntu ashobora kuvukana (Reconstructive surgery).

Iyi serivisi yo usanga ifite abantu benshi bayikeneye, ku buryo nko mu bitaro bya gisirikare i Kanombe hari kubagwa abahawe gahunda mu 2014, umuntu akaba ategereza imyaka igera kuri itatu igihe ikibazo afite kitihutirwa cyane.

Ati “Turifuza guhugura n’abandi, tukabikorera mu Rwanda ariko urwo ruhushya ntiturarubona. Igihe tuzarubona tuzabahugura nk’uko bigenda mu bundi buvuzi.”

Ni mu gihe kandi serivisi zitangwa na Dr Furaha ndetse na mugenzi we, usanga zinitabazwa n’abaganga bavura izindi ndwara zirimo na Cancer.

“Nta Kubaga bitagira ingaruka”

Dr. Furaha avuga ko adashobora kwizeza umuntu ko nta ngaruka azahura nazo, ari nayo mpamvu mbere yo kubagwa ugomba kuba witeguye kubona impinduka inziza cyangwa mbi.

Ingaruka zishobora guturuka ku muganga ndetse n’umurwayi bitewe n’imiterere y’umubiri we na bimwe mu bintu yagize akamenyero birimo no kunywa itabi.

Ati “Hari umuntu ushobora kuza akakubeshya ko yariretse kandi akirinywa, warangiza no kumubaga yagera mu cyumba akaruhuka ari uko arisomyeho. Urumva rero ingaruka ziba icyo gihe ntabwo ziba ziturutse ku muganga, ziba ziturutse ku murwayi utumvise.”

Kongererwa ibice bimwe na bimwe by’umubiri nk’amabere n’ikibuno hakoreshejwe ibintu by’ibikorano (implant), ni bimwe mu bikunze kugira ingaruka mbi. Uburyo bwo kwifashisha ibinure/urugimbu (Fat Grafting), buzajya bukoreshwa mu Rwanda bwo nta ngaruka nyinshi bugira.

Ati “ Icya mbere ni uko ugomba kumenya niba umuganga ugiye kukubaga abishoboye koko, ikindi ni ukubitekerezaho ukamenya niba ubishaka. Byaba bibabaje kubikoresha nyuma ukabyicuza.”

Mu bibazo umuntu wibagishije ngo yongere ubwiza ashobora guhura nabyo harimo, gutakaza amaraso menshi, kwandura kw’ahabazwe bigatuma hatinda gukira (infections), kuba umubiri ushobora kwanga igice cyawongereweho bikaba byateza urupfu n’ibindi.

Inzobere mu bijyanye no kubaga, Dr Furaha Charles

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages