Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2018 u Rwanda rwizihije umunsi ngarukamwaka wo kurwanya no kurandura Imbasa. Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye.
Kuri uwo munsi, bamwe mu babyeyi bajyanye abana babo bari munsi y’imyaka ibiri y’amavuko bahabwa urukingo rubarinda iyo ndwara, yigeze gufatwa nk’icyorezo ku Isi mu myaka yashize.
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku gukangurira ababyeyi kutazibagirwa na rimwe gukingiza abana, kuko urukingo ari ingenzi mu gufasha umwana kugira ubuzima buzira umuze.
Dr Muyombano Antoine wari uhagarariye Rotary Club watanze ikiganiro, yavuze ko mu myaka yashize Imbasa yari icyorezo mu Rwanda no ku Isi, yakunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu.
Ati “Duhagaze neza kuko kuva mu mwaka wa 1993 nta mbasa ikirangwa mu Rwanda (…) ariko tugomba guhora turi maso tukayirinda kuko muri bimwe mu bihugu duturanye igihari.”
Yasobanuye ko Imbasa iterwa na virusi kandi yandura, bityo uburyo bwo kuyirinda bwonyine ari urukingo. Umuntu wayanduye, iyo itamuhitanye imusigira ubumuga.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, Kabeja Adeline, yasabye ababyeyi kutirara mu gukingiza abana babo.
Ati “Gahunda zo gukingiza zose uko muzubahiriza niko muha amahirwe abana banyu yo kutarwara indwara y’imbasa ndetse n’izindi ndwara zose zikunze kwibasira abana.”
Ababyeyi bitabiriye icyo gikorwa babwiye IGIHE ko bamaze kumenye ibyiza byo gukingiza abana kandi babyitabira.
Mukiza Claude ati “Nitabira gukingiza nk’uko bisabwa kuko nzi ko ari byiza bizarinda abana banjye indwara bakagira ubuzima buzira umuze.”
Gahunda yo kurwanya imbasa itangira ku Isi mu mwaka wa 1985, ibihugu 125 byayirangwagamo. Ubu yiganje mu bihugu bihoramo intambara nka Afghanistan na Pakistan.
Ku mugabane wa Afurika iboneka gake muri Nigeria na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku bibazo by’umutekano muke bituma abashinzwe kuyirwanya batabigeraho.
Ingamba zirimo gukingira abana ku buntu n’ubukangurambaga butandukanye ni bimwe mu byatumye iyo ndwara icika mu Rwanda.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kurwanya imbasa iragira iti “Turandure indwara y’imbasa burundu mu Rwanda”.


















TANGA IGITEKEREZO