Ibi yabitangaje ku wa 23 Werurwe 2026, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’igituntu, wizihirijwe mu Karere ka Gasabo ku rwego rw’Igihugu.
Yagize ati “Kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025, twabonye abarwayi b’igituntu 8.196 nubwo kitaragabanuka cyane ariko dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima twizeye ko kizarandurwa burundu.”
Dr. Habimana yavuze ko zimwe muri gahunda bihaye zirimo kongera uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gukangurira abaturage kwirinda igituntu no kucyisuzumisha hakiri kare.
Yashimangiye ko 27% by’abarwayi bose b’igituntu bajyanywe kwa muganga n’abajyanama b’ubuzima, ibyagaragaje intambwe bateye mu kugihashya.
Igituntu kiri mu ndwara 10 zihitana ubuzima bw’abantu ku Isi kikaba kizahaza cyane abafite virusi itera SIDA.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima,OMS, mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo, yatangaje ko imibare yo mu 2024, yagaragaje ko ku Isi hari abasaga miliyoni 10.7 barwaye igituntu ikaba yarahitanye miliyoni 1.23 barimo ibihumbi 150 by’abari bafite virusi itera SIDA.
Mu gihe mu Rwanda umubare w’abarwayi b’igituntu wagiye ugabanuka uva kuri 238 ku bantu 100.000 mu mwaka wa 2000 ugera kuri 62 ku bantu 100.000 mu mwaka wa 2024.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ‘NISR’ giherutse kugaragaza ko uko imyaka igenda ishira indi igataha impfu zituruka ku gituntu zigenda zigabanyuka, gusa nubwo bimeze gutyo haracyagaragara abicwa n’iyi ndwara.
Mu 2019 abishwe n’iyi ndwara bari 6,1% by’abayandura, mu 2020 bagera kuri 6,4%, mu 2021 iyo mibare yageze kuri 7,9%, mu 2022 iragabanyuka cyane igera kuri 5,7%, mu 2023 igera kuri 4,8%, mu 2024 igera kuri 4,5%.
Dr. Habimana yavuze ko intego bihaye ari uko mu 2035 igituntu kizaba cyaranduwe burundu mu Rwanda, agaragaza ko hazifashishwa imashini zibasha kureba mu bihaha by’umuntu, zizwi nka ‘Chest X-Ray Machine’ zisigaye zikoreshwa gusuzuma iyi ndwara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!