MEDSAR ibafasha mu birimo, gupimwa Virusi itera Sida n’izindi ndwara zitanduranye nka Hépatite B na C, kwigishwa ibijyanye n’imyororokere, kuboneza urubyaro n’ibindi.
Ibi ni ibyatangarijwe mu nama yabaye ku wa 4 Mata 2026, yigaga ku cyo uyu muryango wakora kugira ngo imibare y’abana b’abangavu baterwa inda igabanuke.
Ubushakashasti bwa karindwi ku ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda, DHS 7, bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko abangavu baterwa inda biyongereye bakagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020.
Nko mu 2024 Minisitiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yatangaje ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda muri uwo mwaka.
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, yagaragaje ko izamuka ry’abangavu baterwa inda ari ikibazo gihangayikishije ariko hagenda hashakwa ibisubizo bitandukanye birimo kugumisha abana mu ishuri.
Ati “Buriya ikibazo cy’abangavu baterwa inda si icyo mu Rwanda gusa, ni ikibazo gihangayikishije Isi yose. Umuti uhari kandi urambye ni gutuma abana batava mu ishuri, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana w’umukobwa wagumye mu ishuri aba afite amahirwe yo kudahura n’ihohoterwa ndetse n’ibishuko ugereranyije n’umwana warivuyemo.”
Akomeza agaragaza ko ibyo ari mwe mu mpamvu leta ikomeza gushyiraho gahunda zitandukanye zo korohereza abana kwiga, hubakwa amashuri, hongerwa umubare w’abarimu, gahunda zo kugaburira abana ku mashuri, n’ibindi bigamije kugabanya ibyago by’uko umwana ashobora kuba yahohoterwa.
Avuga ko ubu ikibazo gisigaye ari imyumvire y’ababyeyi bareka abana bakava mu ishuri n’abana batumva akamaro ko kwiga.
Ati “Aha niho tuba dukeneye urubyiruko nk’uru kuko ni rwo rwinshi dufite mu gihugu bivuze ko ubutumwa bwabo bugera kure hashoboka. Ni na bo babana n’abo bana mu buzima bwa buri munsi, biroroshye ko abona ko umwana wo kwa naka atakigera ku ishuri akaba yamuganiriza cyangwa agatanga amakuru inzego zibishinzwe zikajya kuganiriza ababyeyi.”
Umuyobozi wa MEDSAR, Methode Yusufu Abdoulkarim, yagaragaje ko nk’abanyeshuri biga ubuganga ari inshingano zabo zo kurinda umuryango n’ejo hazaza h’igihugu.
Yagize ati “Umwaka ushize twafashije abantu ibihumbi 49, mu turere dutanu turimo Musanze, Kirehe, Nyagatare, Burera na Huye. Ntabwo inshingano zacu ari kuvura gusa ahubwo ni no kurinda abo tuvura, tubarinda ihohoterwa, kuko twabonye ko umwe mu bagore batatu bashatse ahura n’ihohoterwa kandi abenshi ntibabivuga. Hano tuba turimo turi abanyeshuri benshi biga kuvura ibintu bitandukanye birimo n’indwara zo mu mutwe abo bose turicara hano tukareba ni iki cyakorwa ngo dufashe aba bantu.”
Uwase Teta Giselle yagaragaje ko mu bikorwa bagiye bakora basanze abenshi mu bangavu cyane cyane abo mu byaro baba badafite amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.
Ati “Nk’ubu hemejwe ko abana bari hejuru y’imyaka 15 babona serivisi zo kuboneza urubyaro ariko abenshi ntabyo bazi, icyo tuzakora ni kujya kubaganiriza, gukora ubukangurambaga kugira ngo bamenye ubuzima bwabo, bamenye impinduka zibabaho mu bwangamvu, aho babariza bahuye n’ikibazo n’ibindi.”
MEDSAR buri mwaka itegura ibikorwa byo kujya gukora mu baturage hagamijwe gukomeza guharanira ubuzima bwiza.
Mu 2025 ibi bikorwa byabo byibanze ku gushishikariza abantu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’indwara zitandura binyuze mu kwipimisha izi ndwara bakamenya uko bahagaze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!