Aba banyeshuri bagize icyiciro cya gatatu, bari bamaze imyaka ibiri biga amasomo yabo mu buryo bw’inyandiko, bakaba biteguye gushyira ibyo bize mu ngiro.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’iyi Kaminuza kuri uyu wa Gatatu, ukaba ari umuhango usanzwe uzwi nka ’White Coat Ceremony’.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa UGHE Butaro, Dr Joel M. Mubiligi, yashimiye aba banyeshuri intambwe bateye, abibutsa urugamba rubategereje n’umusanzu bagomba gutanga.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba tubonye igisekuru kizaza cy’inzobere mu buvuzi. Ikoti ryera ntabwo ari ikimenyetso cy’umugenzo gusa; ni ikimenyetso cy’uko witeguye gutanga umusanzu mu bihe biri imbere Afurika ndetse n’Isi.”
Yakomeje agira ati "Kuri UGHE ikote ryera rifite umwanya wihariye mu mitima yacu, kuko rikubiyemo ishingiro ry’icyerekezo n’intego zacu. Intambwe muteye irashimishije, inzira iri imbere ntabwo izagerwaho byoroshye ariko buri gihe mujye mwibuka ko ibibazo aribyo bibyara amahirwe.”
Mu mpanuro bahawe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri UGHE, Prof Abebe Bekele, yabibukije ko imyitwarire y’umuganga ariyo igaragaza ubuhanga bwe.
Yagize ati "Ikote ryera ntabwo risobanura kurimba ahubwo ni ukwemera inshingano mbonezamubano zikomoka mu buvuzi. Nkuko umunyabugeni ahindura igiti ikivamo ikindi gihangano, niko no gukora kwa muganga bifite imbaraga zo gukiza, guhumuriza, no guhindura ubuzima.”
Bamwe mu banyeshuri biga muri UGHE Bitaro bavuga ko bazakomeza gusigasira indangagaciro, ishyaka n’ubwitange byaranze abababanjirije.
Ada Mola wavuze ahagarariye abandi, yagize ati "Ntabwo turi hano uyu munsi kuko turi abanyabwenge cyane ariko kubera ko dusangiye intego imwe na nyakwigendera Dr Paul Farmer [washinze UGHE Butaro] yo kurwanya ubusumbane mu buvuzi, kimwe na we, abo twigana twiyemeje gutsinda ubwo busumbane.”
Isimbi Ella na we yagize ati "Tumaze imyaka ibiri twigira mu ishuri kandi twateguwe neza kumenya umurwayi, ubu tugiye no kwigira mu bitaro dukora ibyo twize. Turiteguye kuko tuzaba turi kumwe n’abatwigisha kandi tuzatanga umusanzu wacu mu kwita ku buzima no kuziba icyuho kiri mu buvuzi.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa University of Global Health Equity, Dr Jim Yong Kim yashimye imiyoborere y’u Rwanda n’icyerekezo rutanga mu buvuzi, asezeranya abo banyeshuri ko bazakomeza kubaba hafi mu rugendo bahisemo.
UGHE ikorera mu Rwanda kuva mu 2015, ikaba ifite ishami ry’i Kigali n’irya Butaro.
Iyi kaminuza itanga ubumenyi bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!