00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 600 barimo IGP Gasana batanze amaraso yo gutabara indembe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 March 2017 saa 10:23
Yasuwe :

Abapolisi bagera kuri 600 batanze amaraso ubwo Polisi y’u Rwanda yinjiraga muri gahunda y’igihugu yo gufatanya n’Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano gukusanya, kubika no gutanga amaraso ku ndembe.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel K.Gasana, n’abamwungirije bombi, DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya Polisi na DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, ba komiseri, ba ofisiye n’abandi bapolisi bahuriye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru batanga amaraso.

Iki gikorwa cy’ubukorerabushake cyahuriranye n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na DIGP Marizamunda n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyari gihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi.

Ayo masezerano akaba ashimangiraga ubufatanye busanzwe hagati y’izi nzego zombi mu rwego rw’ubuzima n’umutekano.

By’umwihariko, ubufatanye bw’igihe kirekire buhuza ibi bigo mu gutanga amaraso buzakomereza mu bindi bice by’igihugu, mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu kwita ku bagize ihungabana mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dr Ndimubanzi nawe watanze amaraso, yashimye ubufatanye busanzwe hagati y’inzego zombie, avuga ko igikorwa cyo gutanga amaraso ari “ubutwari, kutikunda n’ubwitange" kugiran go habeho ubuzima bw’Abanyarwanda mu ngeri zose.

Yagize ati "Twakomeje gukorana mu bindi bice by’ubuzima n’umutekano nko kurwanya ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, magendu n’iyiganwa ry’imiti byose bifitiye akanaro Abanyarwanda.Gutanga amaraso byo bigaragaza agaciro n’ubwitange mufitiye abaturage."

Umunyamabanga wa Leta yavuze ko iki gikorwa cyabaye ari igikomeza gutera inkunga ububiko bw’amaraso bwiyongeraho nibura 10 ku ijana buri mwaka kuko umwaka ushize abantu 60,000 batanze amaraso mu gihe muri 2015, yari yatanzwe n’abagera kuri 53,000.

Ahandi hazabaho ubufatanye hagati ya Polisi na RBC ni mu kurwanya indwara zitandura, kurwanya ibyiganano, icuruzwa na magendu y’imiti, ibikorwa by’ubushakashatsi, ikusanyamibare riteganyiriza ubuzima, gukumira no gufata abanyereza ibigenewe guteza imbere ubuvuzi.

Abapoli bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages