Dr. Gishoma yagaragaje ko abagize ibibazo by’ihungabana bahitaga bafashirizwa aho bagiye kwibukira ku buryo mu gihe kiri hagati y’iminota 30 n’amasaha abiri byashoboraga gushira bagataha.
Yagaragaje ko abarenga 24% byabaye ngombwa ko boherezwa mu bitaro kugira ngo babashe kwitabwaho kuko ikibazo cy’ihungabana bagize cyabaga gikomeye.
Ati “Abagera kuri 24% byabaye ngombwa ko babohereza mu bitaro kugira ngo bitabweho gusa hari n’igihe biba ngombwa ko babaha imiti kugira ngo yongere agaruke mu buzima bw’uyu munsi”
Muri abo bagize ibibazo by’ihungabana, abafite hejuru y’imyaka 32 ni bo biganje ku kigero cya 90% mu gihe abari munsi y’iyo myaka bangana na 10%.
Dr. Gishoma yagaragaje ko Umujyi wa Kigali ari wo wagaragayemo umubare munini w’abahuye n’ihungabana mu cyumweru cy’Icyunamo kubera ko hagaragayemo 477 bangana na 27,4%.
Abagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo ni 421 bangana na 24%, Uburasirazuba hagaragaye 395 bangana na 22,7%, Uburengerazuba hagaragaye 363 bangana na 20,8% mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru ho ari 83 bangana na 4,7%.
Mu 2025, RBC yagaragaje ko mu cyumweru cy’Icyunamo cyo muri uwo mwaka hakiriwe abantu 2.088 bagize ibibazo by’ihungabana bishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
RBC igaragaza ko mu 2025 mu mezi atatu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 4.192 bahuye n’ibibazo by’ihungabana rishingiye ku mateka ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!