00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 5000 bipimye Sida mu matembabuzi yo mu kanwa batabonanye na muganga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 December 2018 saa 08:24
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko nyuma y’umwaka itangije uburyo bwo kwipima virusi ya Sida, umuntu akoresheje agakoresho kitwa ‘OraQuick’ akamenya niba yaranduye cyangwa ataranduye atagiye kwa muganga, abarenga 5738 bakoze iri suzuma.

Iyi minisiteri isobanura ko kuba umuntu yipimira mu rugo iwe cyangwa ahandi, biba bigoye kubona amakuru y’abasanze baranduye n’abataranduye ariko ‘OraQuick’ itanga ibisubizo byizewe ku kigero cya 98,8%.

Mu ntangirizo za Ukuboza umwaka ushize nibwo Minisante yatangije uburyo bwitwa ‘OraQuick HIV Self-Test’, bwo kwipima Sida hakoreshejwe ako gakoresho kayipima mu matembabuzi yo mu kanwa.

Ni uburyo uwipima agakoza ku ishinya yo hasi inshuro imwe indi ku yo hejuru maze akagashyira mu icupa biba biri kumwe mu gihe kitari munsi y’iminota 20 kandi itarenze 40, kakamugaragariza niba afite cyangwa adafite ubwandu bwa Sida.

Icyo gihe butangizwa, utwo dukoresho twacururizwaga muri Farumasi mbarwa zifite abakozi babihuguriwe, tugurishwa hagati ya 7000Frw na 10.000Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ukuboza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ‘Umubare wa Farumasi ziducuruza guhera uyu munsi ari 20.’
Mu rwego rwo korohereza abanyarwanda, cyane cyane abagira ubwoba bwo kujya kwipimisha cyangwa abatabona umwanya wo kujya kwa muganga, igiciro cya OraQuick muri izo Farumasi, cyashyizwe ku 4000 Frw.

Izo farumasi ziri mu mujyi wa Kigali, ushaka aka gakoresho azajya ahabona icyapa kiranga ‘OraQuick’ kandi Minisante ikomeze kuzikurikirana niba zibikora uko bikwiye.

Dr. Nsanzimana yavuze ko abipimisha Sida akenshi, usanga ari abasanzwe bazi ko bayirwaye, ubu buryo bukazafasha abatinya kubimenya babibwiwe n’undi muntu n’abatabona umwanya.

Ati “Wa muntu ubyuka saa kumi n’imwe ajya ku kazi agataha mu gicuku usanga nta mwanya azabona wo kujya kwipimisha ku ivuriro! Na cya kintu cyo kuvuga ngo ninjyayo bakabimenya [...] Iki gikoresho kizabafasha.”

Nyuma yo kwipima umuntu agasanga arwaye, asabwa kwihutira gutanga amakuru kuri 114, umurongo wa Ministeri y’ubuzima utishyurwa, ushobora no kwifashishwa n’abashaka amakuru kuri OraQuick, cyangwa akagana ikigo nderabuzima kimwegereye.

Yavuze ko ubu buryo buzatuma abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa siga basaga 83% biyongera, nyuma yo kumenya uko bahagaze.

Kimwe n’ubundi buryo bwo gupima Sida, OraQuick ntishobora kugaragaza umuntu wanduye sida mu gihe kiri munsi y’amezi atatu.

Uretse utwo dukoresho turenga 5000 tumaze gutangwa, Minisante ivuga ko hari utundi ibihumbi 10 tugiye gutangwa muri gahunda za Leta zo kurwanya sida.

Mu Rwanda abafite virusi itera SIDA bari hagati y’ibihumbi 250 na 300 ariko abari mu rugaga rwabo basaga ibihumbi 120 baturuka mu mashyirahamwe arenga 912.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, asobanura imikorere y’ubu buryo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages