Iyi gahunda yashyizweho hagamijwe kugabanya umubare w’abarwayi binyuze muri gahunda idasanzwe yo kubaga izwi nka “Surgical Outreach Program” mu rurimi rw’Icyongereza.
Hari hamaze kugaragara urutonde rw’abarwayi hafi 3200, boherezwaga muri CHUK kubagwa, harimo n’abakeneye gusuzumwa n’inzobere ngo bahabwe ubuvuzi batashoboye kubona mu bitaro by’uturere.
Ibi binajyanirana n’abarwayi bahabwaga igihe kirekire kugira ngo bazabashe kubonana na muganga mukuru ndetse cya gihe kikagera bamwe barapfuye.
Gahunda idasanzwe yo gusanga abaturage mu bitaro bikuru mu ntara zidandukanye, izasiga havuwe abarwayi bagera kuri 450. Bakazavurwa binyuze mu kubaga muri Kamena uyu mwaka.
Umuhuzabikorwa w’iyi gahunda Dr Faustin Ntirenganya avuga ko iyi gahunda ishobora gukomeza bitewe n’uko igenda itanga umusaruro ushimishije.
Hafi abantu 1500 ni bo bakorewe isuzuma mbere y’uko iyi gahunda itangira.
Abarwayi hafi 450 ni bo bashyizwe ku rutonde rw’abazabagwa muri iyi gahunda idasanzwe mu gihe abandi bakomeje guhabwa ubundi buvuzi hakoreshejwe imiti ku bibazo by’imitsi n’imiyoboro myibarukiro cyangwa “Urologie”, “orthopedie” na “kinesitherapie”.
Bamwe mu bavuzi bari muri icyo gikorwa basanga iyi gahunda ikwiye gushyirwamo imbaraga igakorwa kabiri mu mwaka, aho amakipe y’abaganga basanga abarwayi mu bitaro biherereye mu turere batuyemo bityo bagahabwa ubuvuzi bakeneye mu buryo bwihuse.
Iki gikorwa cyatangiye tariki 15 kamena i Musanze ku bitaro bya Ruhengeri, gikomereza ku bitaro bya Ngoma, ku nshuro ya gatatu kikaba cyarakomereje mu bitaro bya Rwamagana ahabazwe abarwayi 67 mu cyumweru kimwe. Kikazakomeza mu gihugu hose mu kwezi kumwe gusigaye.



















TANGA IGITEKEREZO