Ibitaro bya Kibuye uretse kuba biherereye mu mujyi wa Karongi ugendwa n’abaturutse hirya no hino mu gihugu, binegereye ikiyaga cya Kivu gihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarisi ya Congo, bikaba bimwe mu byongera ibyago byo kwandura Sida.
Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya Sida ku bitaro bya Kibuye, Dusabimana Innocent, yabwiye abanyamakuru bari mu ihuriro rirwanya Sida(Abasirwa) kuri uyu wa 27 Werurwe ko serivisi zo kuyirwa zatangiye gutangirwayo mu 2004, zihabwa abayifite 46.
Muri abo bayanduye harimo abantu 68 bayanduye barashakanye n’abatayifite, 91 bakora umwuga w’uburaya n’umunani bayanduye mu mezi atandatu ashize.
Mu bafata imiti, 594 bafata iy’amezi atatu naho 307 bafata iy’ukwezi kumwe.
Dusabimana ati “Navuga ko ubwitabire bwo gufata imiti ari bwiza kubera ko abo twashyize ku y’amezi atatu bamaze kurenga 60%. Impamvu bashyirwa ku y’amezi atatu ni uko baba bagaragaje kwitwara neza banakurikirana neza imiti yabo.”
Gusa ngo hari gahunda zitandukanye zo gufasha abantu kumenya niba bafite cyangwa badafite ubwandu bwa virusi ya Sida, bashishikarizwa kwipimisha ku buntu, usanze yarayanduye akagirwa inama yo guhita atangira gufata imiti.
Ku bafata imiti, Dusabimana yavuze ko hari uburyo bwo ku bakurikirana butandukanye hagamijwe kugenzura niba bayifata uko bikwiye babyikoreye ubwabo cyangwa babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima n’ab’urungano, abafite ubwandu bishyiriraho.
Ikigero cyo gukurikirana imiti neza umwaka ushize mu Karere ka Karongi cyari ku gipimo cya 92% kuko muri 893 bari bapimwe, 823 bayifashe neza. Gusa ngo abatarayifashe neza byabagizeho ingaruka kuko babiri bari mu bitaro nyuma yo kuyihagarika mu gihe cy’amezi abiri.
Nubwo aka karere katagaragaza umubare w’abafite virusi ya Sida n’abafata imiti igabanya ubukana bose, kagaragaza mu 54 907 bipimishije ku bushake mu 2017, kasanze 378 (0,5%) bafite ubwandu naho muri 58 155 bipimishije mu 2018, kasanzemo 325 bari bafite ubwandu.
Umubare w’abantu babana na virusi itera Sida mu Rwanda uri kuri 3% , igipimo kitigeze gihinduka kuva muri 2005.



















TANGA IGITEKEREZO