00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihumbi 17 batemererwaga gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bakomorewe

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 30 June 2016 saa 01:43
Yasuwe :

Abantu ibihumbi 17 babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA batari bemerewe gufata imiti igabanya ubukana kuri ubu bakomorewe nyuma y’uko Miniisteri y’ubuzima itangije gahunda ya ‘Treat All’ igamije gutangiza ako kanya imiti uwo ari we wese upimwe bagasanga afite agakoko gatera SIDA.

Ubusanzwe uwamaraga gupimwa bagasanga yaranduye, yategerezaga ko umubare w’abasirikare be ugabanuka ukagera kuri 500 kugirango yemererwe gutangizwa imiti igabanya ubukana.

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA muri RBC, yemeza ko gahunda yo gutanga imiti uko byari bisanzwe itafashaga benshi cyane kuko hari n’abashoboraga gupfa batarayitangira.

Ikindi ni uko ngo iyo abantu benshi batari ku miti ari umubare wa virusi nyinshi ziba ziri mu mubiri w’umuntu, bigatuma yanduza cyane kuruta ufata imiti.

Yagize ati“Umuntu wanduye iyo atari ku miti aba afite miliyari 10 za virusi zigendagenda mu maraso ye, aramutse agize uwo bakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye uwo muntu yanduza cyane kuruta uri ku miti.”

Iyi gahunda ije nyuma y’aho inzobere mu buvuzi ziherutse gushyira ahagaragara ubushakashatsi buvuga ko gufata neza imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA hakiri kare, bituma umurwayi amara igihe kirekire ku Isi kandi bikagabanya ibyago byo kuba yakwanduza abandi.

Ubushobozi bw’umuntu uri ku miti bwo kwanduza bugabanukaho 96% iyo afata imiti, iyi akaba ari imwe mu mpamvu z’iyi gahunda.

Hashize igihe gito abaterankunga ba Minisiteri y’ubuzima bagabanyije inkunga batangaga muri gahunda zo kurwanya Sida, Malaria n’igituntu, ibi hari abasanga byagira ingaruka kuri iyi gahunda ntigende neza kuko n’ubusanzwe yatwaraga imari nini.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, avuga ko kuba umubare w’abafataga imiti igabanya ubukana bangana na 162 486 biyongereyeho ibihumbi 17, nta mpungenge biteye kuko mu igenamigambi byateganyijwe.

Yagize ati“Mu igenamigambi twarabiteganyije, ntabwo twatangiza gahunda tutararebye kuri icyo kintu, ingengo y’imari yagendaga muri iyi gahunda yiyongereyeho 5% ni ukuvuga miliyoni enye z’amadolari kandi twizeye ko bizagenda neza.”

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Ruggles yagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cye mu kurwanya Sida n’izindi ndwara karande avuga ko gahunda ya Treat All izagabanya ubwandu bushya.

Ati “ Uyu ni umwanya wa buri munyarwanda kwipimisha akamenya uko ahagaze, uwanduye agafata imiti ako kanya atazahajwe na HIV cyangwa ngo imuhitane.”

Yakomeje agira ati “ Ni umusingi wo kugabanya ubwandu bushya ndetse n’impfu zikomoka ku bwandu.”

Mu myaka 10 ikurikirana umubare w’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida ntuhinduka, abangana na 3% byabo, ni ukuvuga abagera ku bihumbi 210 bafite iyo virusi na ho abagera ku 5000 bicwa na yo buri mwaka.

Abagera ku 23940 by’Abanyarwanda bose bandura virusi itera Sida buri mwaka.

Hashize imyaka 12 mu Rwanda hatangiye gutangwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida, kugeza ubu 81.5% by’abanduye, bafata imiti igabanya ubukana na ho ababyeyi bari munsi ya 2% bakaba ari bo bacyanduza abana bavuka.

Kuba uwanduye atahitaga atangizwa imiti byatumaga abana n’urubyiruko batabyitabira kuko abana 44.2% by’abasanganywe ako gakoko, ari bo bonyine bafata imiti igabanya ubukana bwako.

Umwaka ushize ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryahinduye aya mabwiriza ku itangwa ry’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Ambasaderi Ruggles yasabye abanyarwanda kwipimisha
Minisitiri Binagwaho yasabye abanyarwanda kutiyandarika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages