Kuri ubu muri Afurika habarirwa inganda 375 gusa zikora imiti n’inkingo ku baturage bangana na miliyari 1.2, aho raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko hakenewe ishoramari mu buvuzi riri hagati ya miliyari 25 na 30 z’amadolari kugira ngo abanyafurika babone imiti n’ubuvuzi bakeneye.
Ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere serivisi z’ubuvuzi, Rwanda Global Health Summit 2021,Umuyobozi w’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, (Enabel) mu Rwanda, Dirk Diprez, yavuze ko gushora imari mu buvuzi muri Afurika atari igihombo kuko uretse gucungura inzego z’ubuzima birimo n’inyungu.
Ati “Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) bugaragaza ko 99% by’inkingo Afurika ikoresha zituruka hanze yayo, mu gihe 94% by’imiti na yo ituruka hanze.”
“Isoko ry’imiti muri Afurika ribarirwa agaciro ka miliyari 28.5$ ndetse azikuba kabiri mu 2030. Abashoramari bashaka kubishoramo imari bakwiriye gufatirana aya mahirwe, bagashora imari mu gukora iyi miti n’inkingo. Guverinoma, abafatanyabikorwa n’inzego z’imari byose byiteguye kubafasha.”
Dr Dhiren Thakker washinze umuryango udaharanira inyungu wa Med Aditus yavuze ko igisubizo kirambye cy’ibibazo by’ubuvuzi bigaragara muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari ukongera inganda zikora imiti kuko bidakwiriye ko uyu mugabane uhora uteze amaso imfashanyo z’imiryango mpuzamahanga cyangwa se guhora wishingikiriza ku miti ituruka hanze.
Yakomeje agira ati “Nyuma yo kubona ibi bibazo abaturage ba Afurika bahura na byo mu bijyanye n’ubuvuzi, natekereje kugira icyo mbikoraho ndeka akazi kanjye (ko gukora imiti) mu 2019, ntangiza umuryango udaharanira inyungu ngamije kugabanya ibibazo by’imiti mike muri Afurika.”
“Ubu turashaka kubaka inganda zikora imiti, aho turi kureba ibihugu twatangiriramo. Kugeza ubu turashaka gutangirira mu Rwanda ndetse no muri Kenya.”
Dr. Thakker avuga ko bazanazana ikoranabuhanga rigezweho mu gukora imiti ndetse bikanakemura ikibazo cy’ubushomeri kuri bamwe kuko bizaha imirimo abazakora muri izo nganda, aho yagaragaje ko kugeza ubu mu Rwanda bari gukora inyingo y’uko urwo ruganda ruzubakwa no gushaka ubushobozi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko gushora imari mu buvuzi ari kimwe mu masomo Covid-19 yasize, kuko yerekanye ko bikwiye gushyirwa mu by’ingenzi.
Ati “Hari igihe twasabaga Minisiteri y’Imari cyangwa ibindi bigo by’imari, tukabibwira tuti turashaka amafaranga yo kugura iyi miti cyangwa yo kubaka iyi laboratoire, bakatubwira bati yego nta kibazo ariko reka tubanze twubake uriya muhanda cyangwa ririya shuri. Yego kubaka amashuri si bibi ariko hakenewe ko inzego z’ubuzima ziza mbere y’ibindi kuko iyo zihungabanye ibintu byose birahagarara.”
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima zari zitabiriye inama ya Rwanda Global Health Summit zagaragaje ko Afurika igifite icyuho gikomeye mu bijyanye na serivisi z’ubuvuzi bityo ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu ndetse n’ibigo bitandukanye kugira ngo uyu mugabane ubashe kwikemurira ibibazo bijyanye n’ubuzima ifite.
Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko mu myaka icumi iri imbere muri Afurika hazaba hakenewe gushora imari mu gukora ibitanda byo kwa muganga birenga ibihumbi 500, gukora imiti igezweho no kuyisakaza, gushora mu burezi bw’abakora muri serivisi z’ubuvuzi kuko hazaba hakenewe abahanga mu by’ubugenge 90.000, abaforomo 500.000 ndetse n’abajyanama b’ubuzima 300.000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!